Categorized | Indwara

Rubavu yaciye agahigo mu kugaragaza ubushake bwo kwipimisha ubwandu bwa SIDA

 

Imurika gurisha ryaberaga mu karere ka Rubavu kuva ku wa 09 kugeza ku ya 19 Ukuboza, ryarangiye komite y’akarere ka Rubavu ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA  yishimiye uburyo abanyarubavu kimwe n’abandi bagannye iryo murika gurisha bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA kubushake.

Umwe mu rubyiruko rwipimishije yadutangarije ko nta gahato karimo kugira ngo wipimishe kandi ngo yiteguye kwakira ibisubizo uko byaba bimeze kose, ati nsanze naranduye nashishikariza n’abandi kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze kandi ntibihebe, byaba byiza kandi bakarushaho kwifata.”

Nsabagasani Florence wari ushinzwe gupima iki cyorezo, yavuze ko igikorwa cyo gupima SIDA ku bushake cyagize akamaro kanini ngo kuko kugira ngo umenye uko uhagaze ni uko ubanza kwipimisha ukamenya uko uhagaze ukabona gufata ingamba. Iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye tujyana iyo servisi  mu imurika gurisha.

Naho Gatabazi Jean Marie Vianney wari ahagarariye ikigo gishinzwe kurwanya SIDA (RBC) muri uyu muhango, we yongeyeho ko aho basanze abantu benshi cyangwa hahurira benshi, bagomba kuhagira servisi z’ubuzima kandi buri wese akabona amakuru ku cyorezo cya SIDA.

Yongeyeho ati “iki gikorwa mu karere ka Rubavu cyabaye agahebuzo kuko twapimye abantu barenga kure abo twapimye mu imurikagurisha ryabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, Rubavu yararushije ahandi hose.”

Gatabazi yongeyeho ko muri iryo murikagurisha, abipimishije bose 99% basanze ari bazima naho 1% nibo banduye, kandi igishimishije ni uko  abo basanze baranduye ari ubwa mbere bari bipimishije.

Stand ya CDLS mu imurika gurisha yasurwaga n’abantu b’ingeri zose urubyiruko, abakuze bose bagera ku 3000 harimo abaje kwipimisha, abafata amakuru ku cyorezo cya SIDA n’abagirwa inama kuri SIDA.

Abo basanze baranduye, beretswe ibitaro bazakomerezaho mu kubagira inama.


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising