Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda agakoko gatera sida no kwipimisha ku bushake, Komisiyo yo kurwanya sida mu karere yateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru azatangira kuwa 28/01/2012 akazasozwa kuwa 15/03/2012.
Ayo marushanwa ari mu gahunda y’ibikorwa byateguwe n’akarere mu mezi atatu yahariwe kurwanya sida. Nyuma ya buri mukino hateganyijwe gutanga ubutumwa bugendanye n’agakoko gatera sida, gupima abantu bose babishaka ndetse no gutanga udukingirizo.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro barasabwa kwitegura neza icyo gikorwa. Ku kibazo cy’ibikoresho byo gupima abantu babyifuza bagejeje ku buyobozi bw’akarere, bijejwe ko bagiye kugishakira umuti.
Abayobozi b’imirenge basabwe gukirikiranira hafi icyo gikorwa kugira ngo kizarusheho kugenda kandi kigere ku ntego zacyo.
Uretse no gucishwamo ubutumwa bwo kurwanya sida, ayo marushanwa ashobora kuzarinda urubyiruko kujya mu biyobyabwenge bitandukanye nk’urumogi, kanyanga n’uburayi kuko ruzaba ruhugiye muri ruhago.