Categorized | Indwara

Indwara y’imidido yanduzwa n’umubu

Ubushakashatsi bugaragazwa mu gitabo mfashanyigisho cy’abajyanama b’ubuzima bo mu Rwanda cyasohowe na Minisiteri y’ubuzima MINISANTE kigaragaza ko indwara y’imidido ikwirakwizwa kandi ikananduzwa n’imibu nk’uko ku ndwara ya Malariya bigenda.

Indwara y imidido

Ubu bushakashatsi bwerekana ko mu gihe umubu urumye umuntu wanduye iyi ndwara y’imidido (éléphantiasis), unyunyuza udukoko dutera iyi ndwara, hanyuma warya undi muntu muzima nawe akaba yanduye atyo.

Umubu wanduza cyane iyi ndwara ni umubu w’ingore nk’uko bigenda no kuri Malariya, aha abahanga bakaba basaba buri wese kwirinda no kurwanya imibu bitari uko itera malariya gusa ahubwo kuko inatera iyi ndwara ifatwa nk’indwara mbi cyane kuko isigira ubumuga bukomeye uwayirwaye ntabashe kuyifatirana ngo ayivuze hakiri kare.

Uwanduye iyi ndwara arangwa no kugira umuriro mwinshi kandi uhoraho kenshi, kubyimba kwa bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amaguru, amaboko n’amabere.

 

Agira kandi n’amasazi cyangwa ibyo benshi bakunze kwita intobo cyane cyane hagati y’amaguru; ni ukuvuga mu ruteranyirizo rw’ukuguru n’igihimba. Arwara kandi n’imisuha ifata mu gihe kinini nko mu myaka 15 ishobora kuba yatangiye kugaragara.

 


 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising