Kuba maraliya yiyongera gatsibo na Nyagatare abaturage bamwe ntibarwanya ibihuru n’ibizenga iruhande rw’ingo (foto by Sebuharara)
Ingo zimwe na zimwe zigishwa kurwanya ibihuru n’ibizenga ntizibikurikize (foto by Sebuharara)
Umuyobozi ushinzwe maraliya muri minisiteri y’ubuzima, Dr Corine, avuga ko nubwo Ministeri ifite ingamba zo guhangana na maraliya mu karere ka Nyagatare inzego z’ubuzima hamwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bakwiye kugira uruhare mu kuyihashya zirwanya umwanda kuko ugira uruhare runini mu gukwirakwiza iyo ndwara.
Kuva mu Kuboza 2011 umubare w’abarwayi bivuza indwara ya maraliya mu karere ka Gatsibo wariyongereye. Abaganga bakora ku bigo nderabuzima n’ibitaro bavuga ko abarwayi benshi bava mu mirenge yegereye akarere ka Nyagatare bitewe n’ibihe by’imvura n’izuba.
Ku kigo nderabuzima cya Kabarore bavuga ko umubare w’abarwayi ba maraliya wiyongereye ndetse no ku bitaro bya Ngarama kirahaboneka kuko haza kwivuza abarwayi bagera kuri 200 ku munsi.
Dr Corine avuga ko Minisiteri itegereje ibarurwa ry’abaturage bakeneye inzitiramibu kugira ngo babafashe kwirinda imibu ibaruma n’ijoro. Asobanura ko iyo mibu yororokera mu bigunda bikikije ingo z’abaturage hamwe n’ibiziba abaturage baba batakuyeho.
Nubwo akarere ka Nyagatare kigaragaza kuba gafite umubare mu nini w’abaturage barwara maraliya, imwe mu mirenge y’akarere ka Gatsibo ihana imbibe na Nyagatare nayo ifite icyo kibazo. Umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama, Dr Bantura Leonard, avuga ko bahagurukiye ikibazo cyo kwigisha abaturage n’inzego z’ibanze kurwanya ibizenga kuko basanze bitera umwanda ndetse bikagira uruhare mu kongera ubukana bwa maraliya.
Urubuga rwa minisitere y’ubuzima rwerekana ko mu Rwanda malariya imaze guhashywa ku kigero cya 70%.

