Categorized | Indwara

Rwanda : Itabi rishobora gutera indwara z’umutima

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko itaba riri ku isonga y’indwara zifata inzira z’ubuhumekero na kanseri  y’ibihaha, kunywa itabi ngo byaba binongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Abahanga bavuga ko 20% by’indwara zose z’umutima zituruka ku kunywa itabi. Ibi ngo bigaterwa no kuba umwotsi w’itabi wangiza imigarura ikura amaraso mu bihaha.

Uburozi buba mu itabi bita Nicotine ngo bukaba ari bwo bwangiza ingingo hafi ya zose z’umubiri ariko by’umwihariko  byagera ku mutima bikarushaho kuba bibi kuko ushobora guhagarara gutera kandi ufatwa nka moteri y’ubuzima kuko ari rwo rugingo rugaburira ibindi bice byose by’umubiri.

Urubuga www.webmd.com ruvuga ko iyo nicotine igeze mu mubiri, uretse kuba ishobora gutuma umuti utera cyane inangiza umuvuduko w’amaraso, ibyo bita mu Cyongereza blood pressure.

Kuba ubu burozi bwa nicotine bwangiza imiyoboro y’amaraso na byo ngo bishobora gutuma ibinure byo mu mubiri byirunda aho yangije noneho bikabuza amaraso gutembera neza bikaba byavuramo umuntu kugira ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso (hypertension).

Uru rubuga ruanavuga ko ku bantu bafite uburwayi bw’ asima (asthma) nicotine ihombanya imijyana itwara amaraso mu bihaha bikaba byagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Ngo inashobora gutama abanywi b’itabi bacisha umwotsi mu mazuru babara mu gituza. Uretse ibyo ubu burozi bwa nicotine ngo bushobora ngo gutera umuntu kwishimagura cyane kuko butera uburyaryate ku ruhu ndtse ngo hakabaho n’abo butera guhorana iseseme, kugarura ibyo bariye no gucibwamo.

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising