Inzobere mu kuvura indwara zo mu mubiri imbere zitangaza ko nicotine iba mu itabi yangiza amaso y’umuntu.
Si byiza ko umwana unywa itabi
Dogiteri Ndagijima James avuga ko abantu benshi bakunze kunywa itabi ariko benshi muri bo ntibamenya ingaruka mbi rigira ku buzima bwabo kuko bamwe baziko ryangiza ibihaha gusa ntibamenye no kurinda indi myanya y’ubuhumekero yabo ariko itabi ryangiza n’amaso ku buryo ashobora no guhuma burundu.
Dr Ndagijimana yakomeje agira ati “ nicotine ni uburozi buba mu itabi bukaba bwangiza cyane amaso dore ko bugabanya ubunini bw’ umutsi w’ ijisho(optic nerve), uyu mutsi niwo ujyana amashusho ku bwonko. Iyo wangiritse ntabwo wongera gusubirana.”
Dr Ndagijimana yakomeje atangaza ko ibintu bitera indwara y’amaso ari byinshi birimo Diyabete, nayo iri mu bintu bitera umuntu kutabona.
Kutabona neza bikunze kugaraga ku bantu barengeje imyaka 55 ariko biravurwa bigakira, abantu barwaye diyabete bagomba guhora bajya kwisuzumisha kandi ntibategereze ibimenyetso by’uko batabona neza kuko diyabete yangiza amaso, indwara yitwa( diabetic retinopathy) itera ubuhumyi.
Ikigo gishinzwe ubuzima ku isi (World Health Organisation) kigaragaza ko bibiri bya gatatu 2/3 ku isi by’ abafite ibibazo byo guhuma ari abagore n’ abakobwa kuko ari bo bagira inzitizi mu kwivuza. 80% by’ indwara zitera ubuhumyi ku isi zishobora kwirindwa.
Ikigo gishinzwe ubuzima kw’isi (Wolrd Health Organisation) cyagaragaje ko ibintu bitera amaso ari byinshi nk’indwara ya Trachoma ikomoka ku isuku nkeya ikaba ari imwe mu ndwara itera cyane ubuhumyi ku isi.
Rwamuhizi Alexis utuye mu Karere ka Gicumbi avuga ko itabi ryamugizeho ingaruka zo kurwara ibihaha, abajijwe ko hari ubumenyi yari afite ku bijyanye n’uko itabi ritera indwara y’amaso yatangaje ko ntacyo yari abiziho.
