Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Uwimpuhwe esperance
Mu gihe akarere ka Gatsibo kavuga ko gashyize imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’isuku nke bamwe mubaturage bavuga ko bitumvikana uburyo kagaragaramo imirire mibi kandi kari mu turere tweza imyaka myinshi ndetse kakagira n’amata menshi, ibi bakabihera ko mu ibarura ryakozwe mumpera z’umwaka wa 2011 rigaragara uko imirire y’abana bo munsi y’imyaka itanu rihagaze biboneka ko mu bana 56 807 byagaragaye ko mu karere ka Gatsibo abana 53 bangana na 0.1% bafite imirire mibi, naho 254 bangana 0.4% batitaweho bagira imirire mibi mu gihe ababana na bwaki ari 9 bangana na 0.02%.
Bamwe mubaturage batangaza ko ikibazo cy’imirire mibi kihaboneka batagihakana ariko abo kigaragaraho ari abimukira baza gutura no gukorera muri aka karere kuko hakiboneka amasambu.
Uwimana umuturage wo mu murenge wa Rwimbogo avuga ko abantu bamwe baza gutura muri uyu murenge bitwaje ko udatuwe cyane, iyo bahageze batarakora ngo beze baba bafite ikibazo cy’imirire.
Uwimana avuga ko hakwiye ubundi buryo bwo kubafasha mu gihe baba bageze muri uwo murenge ariko ntibitume akarere kabo gasubira inyuma kuko umurenge wabo wa Rwimbogo uza ku mwanya wa 3 mu kugira imirire mibi ariwo murenge ufite amata menshi mu karere ka Gatsibo mu gihe umurenge wa mbere ari Kiziguro ukaba n’umurenge wubatswemo ibitaro wagombye kugira abaturage ntangarugero mu kugira ubuzima bwiza.
Ikibazo cy’imirire mibi cyahagurukiwe mu karere ka Gatsibo uwimpuhwe Esperance umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza mu kwezi kwa Mutarama atangiza ukwezi ku isuku n’imirire myiza yavuze ko bidakwiye ko mu karere ka Gatsibo haboneka isuku nke n’imirire mibi agasaba ababyeyi kutagurisha imbuto, imboga, amata n’amagi batabanje kubiha abana.
Ibi akabihera ko abaturage bafite inka n’imbuto n’imboga babigurisha bashaka amafaranga aho kwita kumibereho y’abana, avuga ko kera mu Rwanda hariho umuco wo gutanga amata kandi wagarutse abaturage bagomba kujya bakamira abana bafite imirire mibi birinda ko bagira indwara z’imirirre mibi kuko uretse kwangiza imikurire zituma abana badindira mu bwnege n’imitekerereze.
