Categorized | Inama

Ijisho ni urugingo rworoshye rukeneye kubungabungwa



Hari abantu bahuma kubera imyaka, abandi bakabikura ku babyeyi babo, ariko hari n’ababiterwa no kutamenya kubungabunga amaso yabo.

Dogiteri Muhizi Charles, umuganga w’amaso ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB) aratanga inama z’uko abantu bakwiye kubungabunga amaso yabo.

Dr Muhizi yagize ati: « urumuri rwinshi ndetse n’urumuri rukeya byangiza amaso. Si byiza kureba mu bishashi bizanwa n’icyuma gisudira utambaye indorerwamo zabugenewe kuko byangiza amaso. Ibishashi bitaruka bari gusudira na byo ubwabyo biguye mu jisho byaryangiza. »

Uretse urumuri rw’ibishashi byo gusudira, si na byiza kureba mu zuba. ati : « hari abareba mu zuba igihe cy’ubwirakabiri kandi si byiza ku maso. Ni na yo mpamvu hari amataratara yabugenewe ».

Na none kandi ngo birakwiye ko ababyeyi babuza abana kureba televiziyo begereye cyane cyangwa kwandika ndetse no gusoma begereje amaso cyane kuko na byo byangiza amaso. Abantu bakuru bakoresha computer cyane na bo bagombye kumenya kurinda amaso yabo : niba kurebamo umwanya munini bituma bazana amarira mu maso, bakwiye gufata ingamba zituma ibyo bitongera nko gushyira kuri izi mudasobwa akantu kagabanya ubukana bw’urumuri cyangwa kwambara amataratara agabanya urumuri.

Uretse urumuri, abantu bakwiye kurinda mu buryo bushoboka icyakwitura mu jisho cyarikomeretsa nk’utubuye n’ibindi. Ni yo mpamvu abakora akazi ko kumena amabuye bakwiye gukingira amaso igihe bari muri ako kazi, naho ubundi akabango gashobora kurigwamo kakarikomeretsa ku buryo hari igihe no kuribaga bitarikiza bikarangira rihumye.

Hari n’igihe indwara nka diyabete cyangwa gufata imiti y’igihe kirekire byangiza amaso. Ni ngombwa rero ko abarwayi ba diyabete cyangwa abafata imiti y’igihe kirekire bisuzumisha amaso kenshi kugira ngo amaso yabo akurikiranirwe hafi hato atazavaho yangirika.

Amaso agize ikibazo ajyanwe kwa muganga

Si byiza gukuba amaso kuko hari igihe biyatera gukomereka ku buryo atavujwe byatuma arwara kurushaho bikaba byatera ubuhumyi. Abantu babiterwa n’ikirere (allergie) basabwa kujya kwa muganga igihe abarya cyane kugira ngo bahabwe imiti iborohereza ndetse n’igihe hajemo udusebe kubera kuyashima tuvurwe.

Na none kandi, igihe ijisho ritukuye rinarya nyiraryo, yajya kwivuza ku kigo nderabuzima bakamuha umuti ariko nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu ryaba ritaroroherwa, aba akwiye guhita yoherezwa kwa muganga w’amaso kuko hari igihe ijisho riba rirwaye indwara itavurwa n’imiti yoroheje itangwa no ku kigo nderabuzima.

Ibiryo birimo vitamini A na byo birinda amaso

Ngo bijya bibaho ko abantu, cyane cyane abana, bahuma bitewe no kubura vitamini A. Birakwiye rero ko ibyo ababyeyi bagaburira abana bitaburamo imboga n’ibindi biribwa bibonekamo iyi vitamini nk’amagi, amata, n’ibindi

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising