Uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Gisagara nitwo twagaragayemo abarwayi ba marariya benshi mu mpera z’umwaka wa 2011, aho bafashwe gahunda yo gufasha abaturage kwirinda marariya bakoresheje inzitiramibu no kwigishwa kugira isuku aho batuye bikiza ibigunda hamwe n’ibizenga.
Mu karere ka Gatsibo hari hasabwe gutangwa inzitiramibu zigera 180 000 kugira ngo abafite izishaje bamaranye imyaka 3 zisimburwe hamwe nabatarazigeze bazihabwe, ariko haboneka inzitiramibu zidahagije zigenerwa imirenge yibasirwa na marariya kuruta iyindi nkuko byasobanuwe na Uwizeyimana Jean Bosco ushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo watangaje ko imirenge yoherejwemo inzitiramibu ari Kabarore, Rwimbogo, Rugarama na Ngarama hamwe na Gitoki ahari hagaragaye ikibazo cyo kwoyongera kwa marariya mu gihe cy’imvura bitewe n’umubyuko w’imyaka.
Ibigo nderabuzima byakiriye inzitiramibi bivuga ko umubare wari watswe atariwo wahatanzwe kuko hari aho zabaye nkeya, mukuzitanga bakazita kubasanzwe ntazo bagira aho kugirango bazihe abazisanganywe nubwo zishaje.
Mu mpera z’umwaka wa 2011 imibare y’abarwayi ba marariya mu karere ka Gatsibo yagaragaje 30% by’abarwayi bajyaga kwa muganga babaga bafite ikibazo cya marariya. Impamvu zitangwa akaba ari akarere gashyuha, ikindi kuba bafite inzuri nyinshi zirimo ibisambu byorohera imibu kororoka, ikindi cyongera umuvuduko wa marariya akaba ari imibyuko y’ibigori n’urutoki mu gihe cy’imvura kuburyo imibu yakuriramo.
Nubwo inzitira mibu zitanzwe mu mirenge yugarizwa na marariya abaturage bakaba basabwa gukomeza kuyirinda bakoresheje isuku kugira ngo bakomeze kuyihashya cyane ko ubu imibare y’abayivuza igaragra ko yasubiye hasi kuruta uko byari mu mpera z’umwaka ushize.
