Ivuriro ririmo kubakwa mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera rizatuma abatuye uwo murenge batazongera gukora urugendo rw’ibirometero 12 bajya gushaka aho bivuriza.
Aba baturage ngo bakoraga uru rugendo bajya ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Ruhuha ndetse abandi bagakora ururenzeho bajya ku kigo nderabuzima cy’umurenge wa Mareba n’icy’umurenge wa Ngeruka ubundi abandi bagakora ibirenga 50 bajya ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata nk’uko byemezwa na Mvuyekure Jonas umuturage wo muri uwo murenge.
Yagize ati “ Ndashima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiye kuduha ivuriro hafi yacu, maze bakaturuhura urugendo twakoraga”.
Aha Mvuyekure avuga ko hari icyo bita poste de santé ari yo yabafashaga babaha imiti byananirana bagakora urugendo rungana rutyo bagiye ku kigo nderabuzima.
Ati “ Abajyanama b’ubuzima bakaba badufasha nabo baduha inama z’uburyo dushobora kwirinda indwara ndetse bakanadufasha guheka abarwayi ku ngobyi tubajyana ku kigo nderabuzima”.
Akarere ka Bugesera gafite ibigo nderabuzima 13 mu mirenge 13, umurenge wa Nyarugenge ukaba ariwo uteri ufite ikigo nderabuzima ndetse n’uwa Ntarama ariko nawo uzaba wakibonye mu gihe gito kiri imbere nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis.
Ati “ muri ibyo bigo nderabuzima hagiye harimo gahunda zitandukanye zihabwa abaturage nko kwigisha ibijyanye n’imirire, kwirinda agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS), kuringaniza imbyaro, gukingira abana ndetse n’izindi gahunda zose zishobora gukorerwa muri ibyo bigo harimo kuvura indwara cyane cyane izibasira abaturage nka Malaria n’izindi”.
Rwagaju avuga ko ikibazo cy’ubuzima abayobozi bagikurikiranira hafi mu rwego rwo kugirango buri muturage w’Akarere agire ubuzima buzira umuze utewe no kutagira ivuriro, cyangwa ubushobozi mu kwivuza.
Ibi bitaro bikaba byubakwa ku nkunga ya leta y’u Rwanda n’umushinga Access Project Rwanda.

