Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Sida mu karere ka Kayonza, Muhima Ruhayisha Edouard, avuga ko urubyiruko rw’abanyeshuri rukwiye kwigishwa imikoreshereze y’agakingirizo kabone n’aho baba batemerewe kugatunga ku ishuri.
Yabivuze tariki 10/09/2012, ubwo abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu murenge wa Rukara berekwaga uko udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo dukoreshwa muri gahunda yo gusoza amezi atanu yari ashize hariho ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda Sida.
Muhima yavuze ko imibare itangwa na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Sida igaragaza ko urubyiruko rwibasiwe cyane n’icyorezo cya Sida, kuko ngo abagera kuri 50% bafite ubwandu bwa Sida.
Yongeyeho ko n’ubwo abanyeshuri batemererwa gutunga udukingirizo ku ishuri bakwiye na bo kumenya uburyo dukoreshwa kugira ngo baramutse baguye mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina igihe batari ku ishuri babashe kumenya uburyo bwo kugakoresha.
Yvuze ko urubyiruko ruhura n’ibishuko byinshi cyane cyane abakobwa, abasaba kujya bibuka guha agaciro ubuzima bwabo mu gihe kwifata bibananiye, bakagerageza gukoresha agakingirizo.
N’ubwo urubyiruko rushishikarira kumenya imikoreshereze y’agakingirizo, bigaragara ko abana b’abakobwa bagiterwa isoni no kuvuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko ubwo bigishwaga imikoreshereze y’agakingirizo benshi bahise bareba hasi ubona ko bibateye isoni kureba agakingirizo n’imfashanyigisho y’igitsina cy’umugabo kibaje mu giti cyakoreshwaga mu kwigisha uko agakingirizo k’abagabo kambarwa.
Bamwe bavuga ko ayo masoni ari na yo ashobora kuba atera bamwe gutwara amada bakiri batoya ndetse bakanakurizamo kwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina kubera ko isoni zidatuma batinyuka kumenya byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
