Categorized | Isuku

Rwanda | Mu ntara y’amajyaruguru hagiye gutangira kampanye yo kurwanya umwanda wo ku mubiri

Guverineri w’intara y’amajyaruguru aratangaza ko muri iyo ntara hagiye gutangira kampanye yo kurwanya umwanda wo ku mubiri ugaragara mu baturage bo muri iyo ntara.

Kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012, ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, yabasabye kugira isuku ku mubiri ndetse no mu ngo zabo.

Usanga bamwe mu baturage batuye mu ntara y’amajyaruguru bafite imitungo myinshi ariko ugasanga batajya boga, bambaye n’imyambaro itameshe nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabivuze.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi b’imidugudu muri iyo ntara gukangurira abaturage bayobora kugira isuku kuko ariyo soko y’ubuzima. Hazabaho igenzura mu ngo kugira ngo barebe abantu bafite umwanda kugira ngo babakebure nk’uko uakomeje abitangaza.

Abanyatubari, abanyamaresitora nabo barakangurirwa guharanira kurwanya umwanda bakumira abantu bafite isuku nke kwinjira mu mazu bacururizamo nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru yabibasabye.

Yakomeje asaba ababyeyi kugirira abana babo isuku kuko ngo usanga abana bajya ku ishuri basa neza, nyamara bagera mu rugo iwabo ugasanga bambaye imyenda mibi ifite isuku nkeya. Ibyo byose bigomba guhagarara.

Abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru bavugwa ho kugira ubukungu biturutse ku buhinzi bw’ibintu bitandukanye byera muri iyo ntara. Ariko abantu batandukanye babanenga ko n’ubwo bafite amafaranga usanga batayakoresha mu kugira isuku ku mubiri.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko isuku igomba kugaragara mu baturage ayobora mu minsi ya vuba biturutse muri kampanye igiye gutangira muri iyo ntara.

 


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising