Categorized | Isuku

Rwanda | Nyagatare: Inyama zarabuze kubera ko ubuyobozi bw umurenge bwafunze ibagiro

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwafashe icyemezo cyo gufunga ibagiro rya Nyagatare bitewe n’uko icyobo bajugunyamo imyanda n’amayezi cyuzuye ngo bakaba basanga isuku nke ihari ishobora gutera ikibazo ku buzima bw’abantu.

Inyama zarabuze kubera ko  1

Safari Francis, Umukozi ushinze ubworozi mu Murenge wa Nyagatare akaba avuga ko inzu zicururizwamo inyama zose zabaye zifunzwe ngo zikaba zizongera gufungurwa ari uko barangije gutunganya icyo cyobo.

Uretse kuba iri bagiro rya Nyagatare rifunzwe ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko no gucuruza inyama ziturutse mu yindi mirenge bitemewe kuko zishobora kwandura bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Abakora umurimo wo kubaga bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe y’ababazi, n’ubwo batemeranya n’icyemezo umurenge wafashe cyo kubafungira mu gihe batararangiza gutunganya icyo cyobo na bo bemeza ko gukumira inyama zituruka mu yindi mirenge ari byo.

Ibi bakabivugira ko bisanzwe biri mu ngamba zo gukumira ubujura bw’inka ndetse no gukumira abashobora kuzamukira ku cyemezo cyo guhagarika ibagiro bakagaburira abantu inyama zitaribwa z’ibisimba baba bishe muri pariki babeshya ko ari iz’inka.

Ubwo twasuraga imirimo yo gucukura icyobo abakorera mu ibagiro rya Nyagatare bazajya banagamo imyanda twasanze bagiye kurangiza icyobo gifite metero 12 z’ubujyakuzimu kikagira metero 3 z’ubugali na metero umunani z’uburebure.

Inyama zarabuze kubera ko  2

Mwesigye Patrick, umwe mu bacuruzi b’inyama bakoresha ibagiro rya Nyagatare, avuga ko imirimo yo gutunganya iki cyobo igiye kurangira ibagiro rigatangira gukora. Mwesigye avuga kandi ko hazacukurwa n’ikindi bingana hepfo yacyo kugira ngo bakemure iki kibazo ku buryo burambye.

Mu gushaka kumenya byinshi kurushaho, twaganiriye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare iri bagiro riherereyemo budutangariza ko ku munsi w’ejo ku wa 17 Gicurasi bazabafungurira bagakomeza imirimo yabo kuko babonaga imirimo yo gutunganya aho bashyira imyanda isa n’aho igeze ku musozo.

Aba bacuruzi b’inyama bahagarikiwe ubucuruzi bwabo kubera ko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwari bwasabye abakorera imirimo yabo mu ibagiro rya Nyagatare gucukura iki cyobo ariko bakavunira ibiti mu matwi.

Ubuyobozi bukaba busanga bikwiye ko buri wese akora ibyo ugomba gukora adategereje ibihano n’imbaraga z’abayobozi.  Bwanaboneyeho kandi gikangurira abaturage kugira isuku no kuyibungabunga kuko iyo ibuze indwara ziriyongera bityo iterambere ryabo rikahazaharira.

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising