Categorized | Slider, Ubuvuzi

Rwanda | Rutsiro: Ibigo nderabuzima n’ibitaro birasabwa korohereza mu kwivuza abanyamuryango bafite amakarita y’ubwisungane.

Rwanda Rutsiro Ibigo nderabuzima

Umunyamuryango ufite ikarita igaragaza ko yatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza,  agomba koroherezwa mu kubona serivise nziza kandi yihuse. uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umunsi umwe yabereye mu karere ka Rutsiro tariki 23/5/2012, inama yari ihuje intumwa za minisiteri y’ubuzima n’abakozi batandukanye barebwa na serivise y’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rutsiro.

Nkuko byatangarijwe muri iyi nama n’intumwa zaturutse muri minisiteri y’ubuzima, ngo impamvu nyamukuru yatumye iyi nama iba, ngo hari hagamijwe ahanini kureba ukuntu hatangira gutegurwa umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza, uteganyijwe gutangira ku italiki ya 01 Nyakanga 2012 doreko undi uzarangirana n’italiki ya 30 Kamena uyu mwaka wa 2012.

Dr.Nizeyimana Theophile umukozi muri minisiteri y’ubuzima, mu kiganiro yahaye abari bitabiriye iyi nama, yatangaje ko kuruhande rwa minisiteri y’ubuzima bishimira intambwe imaze guterwa cyane muri serivise y’ubwisungane mu kwivuza.

Aha yagize ati” kugeza ubu nka minisiteri y’ubuzima nako umunyarwanda wese muri rusange, yagombye kwishimira intambwe imaze guterwa, kuko mu myaka igera kuri 12 hatangiye gukoreshwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza, kugeza ubu abanyarwanda 90% barivuza uko bikwiye, mu gihe mbere wasangaga 20% aribo bivuzaga amakarita ataraza”.

Aha akaba yanongeyeho ko kuva gahunda y’ubwisungane mu kwivuza  yatangira mu mwaka w’1999 ubwo hatangiraga uburyo bw’igerageza, kugeza ubu ngo ubukungu bwateye imbere n’imibereho y’abanyarwanda muri rusange.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe n’abari bitabiriye iyi nama, harimo kuba hari serivisi ikarita yo kwivurizaho idakoreshwamo hamwe na hamwe nkuko itegeko ribigena nko kwisiramuza utarwaye. Aha kuri iki kibazo intumwa za minisiteri y’ubuzima zavuzeko amategeko agenga ikarita y’ubwisungane mu kwivuza yakomeza kubahirizwa uko byari bisanzwe.

Ikindi cyatangarijwe muri iyi nama ni uko nta musanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzongera kwakirwa mu ntoki, ko umunyamuryango azajya yishyura kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza abarizwamo.

Kuba ibigo nderabuzima n’ibitaro bitinda kwishyurwa amafaranga abanyamuryango baba bivuje, aha hafashwe umwanzuro ko kuva mu mwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza, buri  shami ry’ubwisungane mu kwivuza rigomba gukorana amasezerano n’ikigo nderabuzima byegeranye kugirango bizajye byoroha mu kwishyurira umurwayi. Ikigo nderabuzima kidafitanye amasezerano n’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza inyemezabuguzi izajya yishyurwa hakurikije amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima.

Aha twababwira ko iyi nama yari yanitabiriwe kandi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abacungamutongo b’imirenge SACCO.


 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising