Categorized | Inama

Rwanda : Ababana n ubwandu bwa Sida baragirwa inama yo kujya baruhuka bihagije

 

Abana bigishwa ububi bwa Sida barangiza bagakina imikino itandukanye

Abana bigishwa ububi bwa Sida barangiza bagakina imikino itandukanye

Iyo umuntu amaze kwipimisha akamenya ko abana n’ubwandu bwa Sida mu bimufasha gukomeza ubuzima neza, harimo no gufata umwanya uhagije wo kuruhuka.

Mu kiganiro na Shumbusho Francine umuganga wita ku bana babana n’ubwandu bwa Sida atangaza ko mu nama aha abamugana harimo no gufata igihe gihagije cyo kuruhuka, kuko bifasha umurwayi wa Sida gukomeza neza urugendo rw’ubuzima nk’uko bisanzwe.

Ati “ni byiza kuruhuka ku muntu wese ubana n’ubwandu bwa Sida mu gihe avuye ku murimo uyu n’uyu, cyangwa yiriwe mu rugo kuko bituma agarura imbaraga aba yatakaje kandi n’ubwonko ntibubone umwanya wo gutekereza kuri iyo ndwara, bityo bikaba byamufasha kugumana icyizere cy’ubuzima”.

Yakomeje avuga ko uretse gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida n’izindi nama umurwayi ahabwa n’umuganga nko gufata indyo yuzuyemo intungamubiri, ibyo biba bidahagije, kuko iyo umubiri n’ubwonko bitaruhuwe n’imbaraga z’abasirikare barinda umubiri zigabanuka, bikaba byaha icyuho cyihuse indwara z’ibyuririzi.

Nyiramafubo Aline umwe mu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA wo mu Karere ka Gicumbi, avuga ko kubana n’ubwandu bitabuza gukomeza imirimo usanganywe, ariko ngo n’ubwo we agira imirimo myinshi agerageza gushaka igihe cyo kuruhuka, kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising