Categorized | Inama

Rwanda : Ababyeyi bakwiye gusobanukirwa n’uko bafata abana babo bakiri bato kugira ngo bakure neza

Rwanda | Konsa umwana ni byiza kuko bimufasha gukura neza

Konsa umwana ni byiza kuko bimufasha gukura neza

Hakurikijwe n’icyiciro umwana arimo,aba agomba kugira ibyo ahabwa kugirango akure neza  kandi afite ibimukwiriye byose. Nk’uko tubikesha ubutumwa bwa  Rwanda Biomedical Center “RBC” bwo kuri uyu wa 17/06/2012,umwana ukiri uruhinja atararenza igihe cy’amezi 6, agomba konswa  bihagije agahabwa amashereka yonyine kuko amufasha gukura neza, akamurinda kurwaragurika. Amashereka ya mbere bita umuhondo ngo ni meza cyane ku mwana kuko aba afite intungamubiri zuzuye zimukwiriye. Amashereka gusa ku mwana arahagije kandi yujuje intungamubiri zose umwana akenera igihe atararenza amezi 6 ku buryo nta kindi aba akeneye guhabwa . Kuba rero yahabwa amazi ngo si byiza.

Mu gihe umwana yujuje amezi atandatu akomeza konka kandi agahabwa imfashabere igizwe n’indyo yuzuye. Indyo yuzuye ikaba ikubiyemo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga. Umwana kandi akomeza konka kugeza nibura agize imyaka 2.

Mu rugo, umubyeyi utwite n’uwonsa nabo baba bakeneye indyo yuzuye kandi ihajije kugira ngo umwana akure neza igihe akiri mu nda ku mubyeyi utwite.  Naho ku mubyeyi wonsa, indyo yuzuye ni ngombwa kugira ngo umwana abone amashereka ahagije,mbese abone ibimutunga.

Uretse izi nshingano ababyeyi b’umwana bagomba kuzuza, ngo ni byiza kugira n’akarima k’igikoni  no korora amatungo magufi mu rugo kuko ari isoko y’ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri umuntu aba afite hafi ye bikamufasha mu rugo rwe. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza banarya neza, ngo aba ari ikimenyetso cy’iterambere. Baturage rero ni ahanyu guharanira ubuzima buzira umuze bwaba ubwanyu ndetse n’abana banyu kuko kwirinda biruta kwivuza.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising