Categorized | Isuku, Slider

Rwanda : Abatuye mu kirwa cya Mazane bafite ikibazo cy’indwara zituruka ku isuku nke

Rwanda | Bamwe bavoma amazi mabi

Bamwe bavoma amazi mabi

Abaturage bo mu kirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera bahangayikishijwe n’ indwara zituruka ku isuku nke zikunze kubibasira biturutse ku ibura ry’amazi meza kubera ko banywa amazi mabi y’ikiyaga cya Rweru.

Kugeza magingo aya nta mazi meza bigeze babona, kuva kera bakoresha ay’ikiyaga cya Rweru kuko nicyo kibakikije ndetse kibari hafi, kandi nta soko iba kuri icyo kirwa ngo babe bayifashisha mu kuvomaho amazi meza, yemwe nta n’ibigega biri ku mazu yabo cyangwa ku ishuri ribanza rihari ngo babe bakwifashisha amazi y’imvura nk’uko byemezwa na Nyiransabimana Liberata umwe mu batuye kuri icyo kirwa.

Ati “hari ingaruka mbi ziterwa no kubura amazi meza, kuko tunywa amazi y’ikiyaga bikadutera inzoka, ndetse bamwe mu bana usanga barabyimbye inda”.

Avuga ko ikirushijeho gukomera ari uko kubera ubutaka butari burebure mu bujyakuzimu, ngo iyo bacukuye ubwiherero burenze metero 2, bagera ku mazi, maze akazazamuka mu bwiherero umwanda ukazivanga n’amazi y’ikiyaga kandi ari nayo bakoresha.

Ibura ry’amazi meza kandi riremezwa n’umuforomo w’ishami ry’ikigo nderabuzima cya Mazane Habumugisha Pascal, uvuga ko inzoka ari zo ndwara zikunze kugaragara kuri icyo kirwa, cyakora ngo abaturage bakaba bigishwa gusukura amazi mbere yo kuyanywa.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko bigoye kugeza amazi meza kuri icyo kirwa cya Mazane ariko asaba abaturage kwitabira gusukura amazi mu gihe hakiri izo ngorane.

Ati “ bagomba kujya bateka amazi yo kunywa no gukoresha abatabishoboye bagashaka ya miti isukura amazi kugirango babashe kwirinda izo ndwara”.

Ikirwa cya Mazane gituwe n’abaturage 1006 bibumbiye mu miryango 208.


 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising