Umuryango ugamije guhindura imyitwarire no gusakaza ibikoresho by’ubuzima (BCSM) utangaza ko wakanguriye abantu barenga ibihumbi 60 mu gihe cy’imyaka ine umaze ukorera mu karere ka Gakenke mu kwirinda icyorezo cya Sida binyujijwe mu biganiro ndetse n’imikino.

Mu muhango wo gusoza imirimo by’uwo muryango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 13/06/2012, intumwa ya Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira, Pasiteri Kubwayo Charles ashimangira ko ibikorwa by’uyu muryango bihagaze kubera amafaranga, ariko ibikorwa byo kwigisha Abanyarwanda kwirinda Sida bizakomeza.
Guhera mu mwaka wa 2008, ibikorwa by’uyu muryango byibanze kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya Sida, indwara ya malariya babakangurira gukoresha inzitiramubu, guteza imbere imikoreshereze y’ibikoresho by’ubuzima ndetse no kuboneza urubyaro.
Ubutumwa bwatanzwe na BCSM bwagize uruhare mu gukumira icyorezo cya Sida cyane cyane mu rubyiruko rwacikirije amashuri kuko rutari rufite amakuru ahagije ku cyorezo cya Sida n’ubumenyi ku myororokerere mu gihe abagenzi babo bari mu mashuri wasangaga babona amakuru bakura mu club zo kurwanya Sida.
Abitabirye uwo muhango batangaza ko umubare w’abagabo n’abagore bitabira kuboneza urubyaro wiyongereye nyuma yo gusobanukirwa uburyo bwo kuringaniza imbyaro bwo kwa muganga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Umuhoza Mado asobanura ko inyigisho za BCSM mu kuboneza urubyaro zatumye abaturage babikangukira bityo, agera kipimo cya 53% avuye kuri 32%.
Abaturage bakangukiye gukoresha ibikoresho byo kwa muganga birimo inzitiramubu n’umuti wica udukoko wa sur’eau. Ibyo byagize uruhare mu kugabanya indwara z’impiswi na malariya.
Umuryango wa BCSM ushyirwa mu bikorwa na Diyoseze y’Abangilikani ya Shyira watangiye imirimo yawo mu mwaka wa 2008 ukorera mu mirenge itanu ari yo : Nemba, Busengo, Cyabingo, Muzo na Gakenke. Usoje imirimo ukoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na Global Fund.
