Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Gatsibo Ibitaro bya Ngarama byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni 300

Ibitaro byo mu karere ka Gatsibo taliki ya 13 Kamena byashyikirijwe ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro kangana na 500 000 Dollar USA mu manyarwanda akaba arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Gatsibo Ibitaro bya Ngarama

Ibikoresho byashyikirijwe ibitaro bya Ngarama bikaba byaratanzwe n’ikigo cyitwa global electronics gisanzwe gifatanya na minisiteri yubuzima mu Rwanda, ibyo bikoresho byatanzwe bikaba bigizwe n’imashini ipima x-ray ebyiri zirimo imwe ishobora kwimurwa (igenda), hari kandi ibikoresho byo muri laboratoire birimo imashini n’ibyuma byazo, ibikoresho bikoreshwa mu byumba byo kubyaza, ibikoresho byo gukoresha mu nzu y’imbagwa, imashini ikoreshwa mu gutera ibinya, reactifs n’ibikoresho byazo zizakoreshwa mu mezi 6 hakaziyongeraho  n’ikoreshwa ryabyo mu gihe cy’umwaka.

 

Global electronics ikaba yaremeye no kuzatanga amahugurwa azakorerwa abakozi bazabikoresha kugira ngo abazabikoresha babe bazi umumaro wabyo ndetse n’uburyo byafatwa kugira ngo bitazangirika.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising