Categorized | Ubuvuzi

RWANDA | GISAGARA: GUTANGA IMISANZU Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA BIGEZE KURE

Rwanda | Léandre KAREKEZI umuyobozi w’akarere ka Gisagara

Léandre KAREKEZI umuyobozi w’akarere ka Gisagara

Akarere ka GISAGARA ni akarere gakunda kurangwamo indwara ya malaria, uretse  iyo ndwara ya malaria, hanagaragara izindi ndwara zitandukanye, ubu abatuye ako karere bakaba baramaze gusobanukirwa n’ akamaro ko gutanga imisanzu y’ ubwisungane mu kwivuza  cyane cyane binyuze muri gahunda y’ ibimina kugira ngo bazabashe kwivuza neza kandi ku gihe.

Ku birebana n’itangwa ry’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, abayobozi b’aka karere batangaza ko mbere bakaga iyo misanzu buri muturage ku giti cye, ngo ariko ubwo buryo bukaba bwarasimbuwe no gukoresha ibimina nyuma y’ aho  bigaragariye ko butanga umusaruro uhagije mu kwegeranya iyo misanzu. Ubusanzwe ubu buryo bwo gukorera mu bimina ngo bwaba bwaratangiriye mu karere ka Karongi.

Nk’uko umuyobozi w’ aka karere, Léandre KAREKEZI abitangaza, ngo abaturage b’akarere ka GISAGARA batangiye hakiri kare kwegeranya iyo misanzu ku buryo buri cyumweru, buri muturage  aba afite amafaranga atanga binyuze mu kimina agenewe ubwisungane mu kwivuza. Kugeza ubu, abatuye ako karere ka GISAGARA bakaba bamaze kwegeranya miliyoni zisaga 18 (18.000.000 Frws) agenewe ubwisungane mu kwivuza binyuze mu bimina, ayo akaba ari imisanzu y’ abaturage.

Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko iyo misanzu izakomeza kongerwa n’abatuye b’ako karere, ariko binabaye ngombwa bakaba bagurizwa  na za SACCOs zikorera mu mirenge yose igize ako karere kugirango  hatazagira usigara adafite ubwisungane mu kwivuza, Nyuma nawe akazishyura SACCOs

Yagize ati “Ntabwo ariko umuturage agomba gusigara atagiye mu bwisungane mu kwivuza kubera ikibazo cy’amafaranga niba yashoboraga kuboneka ku bundi buryo, niyo mpamvu bibaye ngombwa bazajya bagurizwa na za SACCOs zo mu mirenge yabo maze nabo bakazazishyura ariko umuntu atabuze uko yivuza igihe arwaye” Léandre KAREKEZI

Mu minsi ishize abaturage b’aka karere bavuze ko hagaragaye ikibazo cy’ ibura ry’ imiti ku bigo nderabuzima bimwe na bimwe, kuri iki kibazo, umuyobozi w’ akarere ka GISAGARA, Léandre KAREKEZI, yatangaje ko ubu hari kubakwa Pharmacie y’ akarere ikazaba ifite imiti ihagije, ngo kandi ku nkunga ya Minisiteri y’ ubuzima  ako karere ka GISAGARA kahawe imodoka izajya ikwirakwiza imiti hirya no hino mu bigo ndera buzima n’ amavuriro muri ako karere. Ibi bikazajyana no kunoza imikoranire ishingiye ku kwishyurana hagati y’ umucungamutungo wa mutuelle de santé n’ibigo nderabuzima kugira ngo icyo kigo nderabuzima kibone amafaranga yo kugura imiti.


 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising