Abatuye akagari ka Runyinya mu murenge wa Mukindo baratangaza ko baciye ukubiri n’indwara z’inzoka nyuma y’aho bagereweho n’amazi meza. Umuyoboro w’aya mazi wubatswe bivuye ku gitekerezo cy’umwe mu baturage bavukiye muri uyu murenge, yigeze gutanga mu mwaka wa 2010.
Iyo soko y’amazi iri mu kagari ka Runyinya ho mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara mu mudugudu wa Karugina mu gishanga cya Kadahokwa, aho abayavoma bakora urugendo rungana nka kilometero imwe uvuye aho atunganyirizwa.
“Mbere kubona amazi byaratuvunaga kuko idomoro yagurwaga 100 kubera kuvoma kure ariko ubu tuyagura amafaranga 10 gusa idomoro. Mbona kandi byaratumye dutandukana no kurwara inzoka n’izindi ndwara zaterwaga n’umwanda kuko kubera kuyakura kure umuntu yogaga atoze cyangwa akanakoresha asa nabi” Valeriya Nyiramana
Mu gishanga cy’Akadahokwa aho niho hubatswe ikigega kiri mu kuzimu ari nacyo kijyamo amazi azamurwa agasaranganwa mu baturage. Aya mazi azamurwa hejuru y’umusozi aho abaturage batuye n’imashini ihabwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.
Uyu ni umushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’umwe mu bavukiye muri uyu murenge wa Mukindo ndetse n’umuryango Ingenieurs Sans Frontieres w’I Quebec muri Canada. KAMANZI Jean ubu ubarizwa I Washington muri Amerika ariko akaba yaravukiye muri aka kagari ka Runyinya niwe wagize igitekerezo cyo gutunganya aya mazi.
“Ni ikintu nari mfite kuva kera kuko mbona bikwiye ko abantu bagiye mu mahanga twafasha abantu twasize inyuma. Bakoraga urugendo rurerure umuntu akamara amasaha 2 cyangwa 3 yagiye gushaka amazi byumvikana ko byari ikibazo gikomeye numva mbibafashijemo byabagirira akamaro” KAMANZI Jean
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Augustin BIGIRIMANA yemeza ko kuba amazi yaregerejwe abaturage byabafashije kubona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo igamije kubateza imbere.
“Iki gikorwa cyafashije abaturage cyane kuko ubu umwanya bataga bashaka amazi bawukoresha bahinga ndetse bakanabibangikanya n’ibindi bikorwa bishobora kubafasha ndetse n’abanyeshuri bakabona umwanya wo gusubira mu byo bize” Augustin BIGIRIMANA
Uyu muyoboro wa kilometero imwe n’igice wuzuye utwaye akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari y’amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 55 z’amanyarwanda. Ubu ngo ingo zisaga 320 z’I Runyinya ndetse n’ishuri ribanza ryo muri aka kagari zikaba zifite amazi meza hafi kandi ku giciro gito aho bagura ijerekani ku mafaranga 10 y’u Rwanda.
