Categorized | Isuku

Rwanda : Gukaraba intoki byagabanyije umubare w’abarwaye indwara zituruka ku mwanda

Barakangurirwa gukaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero

Mu Karere ka Rurindo  gukaraba intoki byagabanyije umubare w’abarwayi   cyane cyane izituruka ku mwanda, bikaba byaravuzwe  na Leoncie Uwamurera ushinzwe ubuzima muri ako Karere .

Uwamurera yavuze ko  bamaze kubona ubushakashasti bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima  ko indwara ziterwa na mikorobi zinyura mu kanwa  k’umwana  zirenze icya kabiri cy’indwara zose zifata abana cyangwa zikabica nabo bafashe umwanzuro wo kurwanya izo ndwara bifashisha abajyanama b’ubuzima.

Uwamurera yakomeje avuga ko  Akarere ubwako kashyizeho gahunda yo kubaka imisarane ku nzirakandi bakanahashyira amazi n’isabune abagenzi bifashisha igihe bavuye mu musarani kugirango bakumire imyanda yose ibangamira ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abantu muri rusange.

Nyuma yo kubakisha iyo misarane bashyizeho na gahunda yo kugenzura imisarane yo mu ngo, mu mari za resitora ndetse no mu tubari,baboneraho n’umwanya wo kubamenyereza gushyira amazi meza n’isabune hafi y’imisarani yabo  kuko bibafasha gukumira indwara zituruka ku mwanda.

Uhagarariye ubuzima mu karere ka Rurindo akaba kandi akaba yaravuze ayo magambo akurikije Raporo zituruka ku bigo nderabuzima zigaragaza imibare y’abarwayi n’amazina y’indwara zabo.

Uwamurera  yasabye abaturage bo muri ako Karere ko bagomba gukomeza  kwita ku isuku  ababyeyi bakihutira kujugunya imyanda y’abana mu misarane kandi bakabakarabya igihe cyose bagiye kubaha ibyo barya  kandi bagahora bapfundikira imisarane igihe cyose.

  

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising