Bamwe mu babyeyi bibwira ko kugura cyangwa gutwara agakingirizo ari igisebo ndetse bakaba batagira inama abana babo kugakoresha. Nyamara urubyiruko rwo ruvuga ko aho kugirango bagwe mu bishuko byo gusambana ntako bitwaje, bahitamo gutinyuka akagakoresha.
Kuri uyu wa 19/6/2012, twanyarukiye mu gasanteri ka Kamuhanda, gaherereye mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, tuganira n’abaturage twahasanze barimo ababyeyi n’urubyiruko ku myumvire ya bo ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Mu bitekerezo batanze, ababyeyi bakuze bavuga ko batatinyuka kugura agakingirizo aho abantu babareba. Umugabo ufite abana batandatu, abivuga muri aya magambo “erega buriya agakingirizo gakoreshwa ikintu kimwe, ubwo rero iyo ukaguze abakubonye bose bahita bamenya icyo ugiye kukamaza”.
Uyu mugabo uvuga ko afite abana bakuze harimo n’abiga mu mashuri yisumbuye, akomeza avuga ko aramutse asanganye umwana we agakingirizo, bagirana ibibazo kuko yamusobanurira icyo akamaza.
Isoni zo kugura no kwitwaza agakingirizo kandi zigarukwaho n’undi mubyeyi w’umugore wari uri aho, wavugaga ko adashobora kwinjira muri Boutique abaza agakingirizo. Ati “ubwo se uwo twakagura se we yakumva ngiye kugakoresha iki?”
Nyamara urubyiruko rwari aho rwo ntirubyumva kimwe n’abo babyeyi ahubwo babasekaga. Umwe muri bo aragira ati “ubwo se uwo musaza ko avuga ko abonanye agakingirizo umwana we yamukubita, aramutse atwaye inda cyangwa bamuzaniye umwana w’umuhungu we yabyitwaramo ate?”
Bavuga ko kuri ubu urubyiruko rusigaye ruhura n’ibishuko byinshi byabashora mu busabanyi, kuburyo ntawakwizera kwifata 100%. Akaba ari yo mpamvu abenshi mu rubyiruko bagenda bahindura imyumvire ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Ngo ahubwo haracyari ikibazo cy’abishora mu mibonano basinze bigatuma bibagirwa kwirinda.
Abo twaganiriye bose bibandaga ku gutwara inda nk’ingaruka zaba ku bakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, bakirengagiza ko karinda ubwandu bwa Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.