Indwara y’amaso yitwa “amarundi” ikomeje gukwirakwira mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Kayonza. Kugeza ubu bimwe mu bigo by’amashuri byo mu mirenge ine igize akarere ka Kayonza bimaze kugaragaramo iyo ndwara.
Mu ishuri rya Groupe Scolaire Gahini harabarurwa abanyeshuri 150 bamaze kugaragaraho iyo ndwara, mu gihe mu ishuri rya Espoir rya Kabarondo hamaze kugaragara abanyeshuri bagera kuri 30. Iyo ndwara kandi yagaragaye muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Rukara nk’uko umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe ishami ry’ubuzima, Ngarambe Alphonse abivuga.
Bimwe mu bigo by’amashuri byari byatangiye kujya biha impushya abanyeshuri barwaye ayo maso kugira ngo bajye kwivuriza mu ngo. Amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima ngo avuga ko umunyeshuri warwaye amarundi avurirwa ku ishuri kugira ngo atajya kwanduza abandi asanze mu rugo.
Mu ishuri rya Kayonza Modern riherereye mu murenge wa Nyamirama, harwariye abanyeshuri batandatu barwaye amarundi, bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga baza kubavurira ku ishuri.
Abaganga bavuga ko amarundi ari indwara yandura, ahanini ikandurira mu gutizanya ibikoresho nk’amasume cyangwa ibindi bitambaro byo kwihanaguza. Buri munyeshuri kandi asabwa kugira igikoresho cye cyo kogeramo kugira ngo hatabaho kwanduzanya amarundi kubera gusangira ibikoresho.
Abanyeshuri bamaze kwandura amarundi bavuga ko baribwa n’amaso ku buryo nta kintu na kimwe babasha kureba ndetse rimwe na rimwe bakumva mu maso hameze nk’ahagiyemo urusenda nk’uko Akayesu Scovia wiga muri Kayonza Modern abivuga.
Uretse mu bigo by’amashuri, hari n’abaturage bo mu murenge wa Rukara bamaze kugaragaraho iyo ndwara, kandi uko bukeye n’uko bwije imibare y’abayandura ngo ikomeza kwiyongera. Abaturage bose barasabwa kwitwararika isuku ya bo birinda gusangira ibikoresho bakoresha mu isuku, ariko ngo ku banyeshuri bikaba bigomba kuba akarusho.