Kuri uyu wa 22 Kamena 2012, komite ishinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Kirehe (CDLS) yagiranye ikiganiro na njyanama y’akarere ka Kirehe aho bibutsaga abagize iyi njyanama gukangurira abaturage kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aho babibutsaga ko bakwiye kujya babikora nyuma y’umuganda no mu nteko z’abaturage n’ikindi gihe abaturage baba bateraniye hamwe.
Nk’uko umuyobozi wa komite ishinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Kirehe Aline Furaha abitangaza ngo ni ngombwa ko babyigisha abaturage ko izi ndwara zihari, ko batazirinze zabakururira ubwandu butera agakoko gatera SIDA, akomeza avuga ko gahunda yabo yari iyo kugaragariza abagize njyanama uko ikibazo cya SIDA gihagaze mu Rwanda kugirango nabo babashe kuba babisobanurira abaturage mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2009, ku isi hose byagaragaye ko abantu miliyoni 1,8 bazize SIDA muri bo, miliyoni 1,3 bakaba ari abatuye muri Afurika.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2011 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2012 mu karere ka Kirehe hipimishije abantu ibihumbi 39,251 muri bo basanze abafite SIDA ari 287 ni ukuvuga 1%. nkuko aba bakozi bashinzwe kurwanya SIDA muri aka karere babisobanuye, gusa ariko ngo abipimisha usanga umubare ukiri hasi aho kuri ubu usanga ababana n’ubwandu bagikomeza kubyarira mu bwandu, aho kuri ubu ngo usanga umubare w’abanduye higanjemo urubyiruko cyane cyane abigitsina gore.
Abajyanama b’ubuzima bakaba bavuga ko iyi gahunda komite ishinzwe kurwanya SIDA yafashe yo kubakangurira ububi bw’icyorezo cya SIDA ari byiza bakaba nabo mu byo bakora byose mu baturage bagiye kurushaho kubakangurira kwirinda SIDA.
