Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Kirehe: bari kukigereranyo cya 41% mu kuboneza urubyaro-Dr Sarehe

Abatuye mu karere ka Kirehe barakangurirwa kumenya kuboneza urubyaro kuko ari kimwe mu bibafasha kubaho neza mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo bakajya batanga ubwisungane mu kwivuza mu buryo buboroheye.

Dr Sareh Niyonzima, umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe avuga ko kuboneza urubyaro biri mu  bifasha abaturage kubaho neza mu buzima bwabo bwa buri munsi, akomeza avuga ko iyo umuntu afite abana benshi bimugora kwishyura ubwisungane mu kwivuza  ariko ngo iyo umuntu afite abana bake bimufasha mu kubarihira ubwisungane mu kwivuza no kubarihira amashuri, akaba avuga ko  byaba byiza abantu birinze gusama batabishaka bakirinda no kubyara indahekana.

Dr Sarehe Niyonzima avuga ko mu kuboneza urubyaro mu karere ka Kirehe kuri ubu bari kugipimo 41% akaba avuga ko agereranije no mu gihe cyashize Kirehe bagenda batera imbere mu kwitabira kuboneza urubyaro, akomeza akangurira abagabo gufatanya n’abagore babo kwitabira kuboneza urubyaro.

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Kirehe akaba avuga ko ibi bifasha mu kugabanya imfu z’ababyeyi zigenda zigaragara.


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising