Categorized | Ubuvuzi

Rwanda | Ngoma: Abagabo nabo barasabwa kunganira abadamu babo mu kuringaniza urubyaro

Mugihe abantu batari bake bafata igikorwa cyo kuringaniza  urubyaro nk’igikorwa cy’abagore,abagabo nabo barakangurirwa guhindura imyumvire nabo bakagana iyi service kuko yabegerejwe.

 

Service yo kuringaniza urubyaro ku bagabo kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka ngoma buratangaza ko yagakwiye kwitabirwa ku mpande zombi ntiharirwe abagore gusa kuko n’abagabo iyi service bashobora kuyibona ku bitaro bikuru bya Kibungo.

 

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Kirenga Providence yabivuze kuri uyu wa 12 kmena 2012 ubwo yasobanuraga uko gahunda yo kuringaniza urubyaro yifashe.

 

Abagabo ariko nabo ntibavuga kimwe kuri iyi gahunda abenshi bakubwira ko batayijyamo ko ireba abadamu kandi ikigeretse kuri icyo ngo bikaba ari ugukona.

 

Hari n’abavuga ko iyo ukorewe iyi gahunda uri umugabo utongera kubasha kongera kugirana urugwiro n’uwo mwashakanye igihe muri gutera akabariro.

 

Kayihura we abibona atya” Njyewe numva  ibyo ntabijyamo kuko kungira ingumba nabyo mbona ari ikibazo.kandi numva byatera ikibazo cyo kutongera kugira ubusha bwo gutera akabariro gusa nanone uwabishaka sinamubuza ariko njye sindabyumva.”

 

Ibi ariko hari abandi bagabo bavuga ko iyo ari imyuvire ishaje kuko ngo badahwemagusobanura mu bitangaza makuru ko nta kibazo bitera ndetse nabamwe babikorewe bagatanga ubuhamya.

 

Vedaste  yabivuze muri aya magambo” Uwakanga kubikora ntakifashe ingaruka zo kutabasha ibyo yakoraga n’umugore ahubwo ni ubwoba bwo gushyirwa ku iseta ndetse nubwo kumva ko babaye ingumba.iyo niyo nzitizi hakenewe ubukangurambaga.”

 

Amakenga menshi ndetse n’ibihuha bitandukanye kuri ubu buryo usanga ari inzitizi ikomeye kuri iyi service yo kuboneza urubyaro ku bagabo.ibitangazamakuru birakoreshwa ndetse abaganga b’inzobere bagatanga ibisobanuro gusa bias naho  abaturage batarabyizera neza .

 

Nubwo ariko hari abagifite amakenga  hari abafashe iyambere mu kwitabira iyi service ndetse banishyira hamwe bakora ishyirahamwe nkuko byagaragaye mu karere ka Ngoarorero. Iyi service kimwe n’izindi zo kuboneza urubyaro ku bagore zitangirwa ubuntu kwa muganga.

 


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising