Categorized | Isuku

Rwanda | Ngororero: Gukoresha Pure na Sur Eau bizafasha kubona amazi asukuye

Mu rwego rwo kwirinda umwanda n’indwara ziwuturukaho, minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo muri iyo gahunda basaba abaturage gukoresha amazi asukuye bakoreshe bumwe mu buryo bwabahendukira mu gusukura amazi ari ukuyateka cyangwa gukoresha imiti nka Sur Eau cyangwa Pure.

Nyuma y’uko ikibazo cyo kutagira amazi meza ahagije mu karere ka Ngororero kitarakemuka, umushinga PSI ukomeje kuzenguruka mu mirenge y’akarere ikangurira abaturage gukoresha umuti usukura amazi witwa Pure ari nako bereka abaturage uko uyu muti ukoreshwa, doreko abenshi bakoresha amazi bavomye mu migezi no mu masooko yo mu misozi.

Bamwe mu baturage twagiye tuganira bagaragaje kwishimira uyu muti kuko ngo bakurikije uko babibonye ufite ubushobozi bwo gutandukanya amazi n’imyanda iyarimo kandi uyu muti ukaba udahenze kuko ngo agapaki kamwe kagura amafaranga 50 kasukura litiro 10 z’amazi.

Mu baturage twasuye ku birebena no gusukura amazi cyane cyane ayo kunywa nyuma y’uko uyu muti utangiye gukwirakwizwa mu mirenge y’aka karere, twasanze hari abakoresha uburyo bwo guteka amazi ariko bagahamya ko gukoresha umuti wa pure aribyo biboroheye bakaba bifuza ko uwo muti waboneka kubwinshi kandi udahenze. Gusa hari n’abo usanga nta buryo na bumwe bakoresha mu gusukura amazi ndetse ntan’igikoresho gisukuye cyo kubikamo amazi yo kunywa bagira.

Imbogamizi iri mugukoresha uyu muti ngo ni ukubona umwenda wabugenewe wifashishwa mu gusukura amazi ndetse no kuwitaho ngo uhorane isuku bikaba bisaba kwitwararika cyane. Hari nabandi bavuga ko iyo miti izana impumuro itari nziza mu mazi ariko bakaba bahitamo kuyikoresha aho kwikururira indwara. Hagati aho ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza muri aka karere bikaba bikomeje.


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising