Categorized | Isuku, Slider

Rwanda | Nyabihu: Mu rwego rwo kurwanya umwanda n’indwara ziterwa nawo kuri buri mudugudu hashyizweho club y’isuku

Isuku ni isoko y’ubuzima. Iyi niyo mpamvu guteza imbere isuku mu baturage ari imwe mu nkingi zikomeye zituma abaturage bagira ubuzima bwiza batagira indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo mu nda, impiswi, za Tifoyide, cholera, n’izindi.

Rwanda | Amahugurwa y’abashinzwe clubs z’isuku atuma nabo babasha gufasha abandi baturage mu kurushaho kwimakaza isuku

Amahugurwa y’abashinzwe clubs z’isuku atuma nabo babasha gufasha abandi baturage mu kurushaho kwimakaza isuku

Mu rwego rwo kwimakaza isuku mu ngo n’ahandi, mu karere ka Nyabihu, hashyizweho clubs z’isuku muri buri mudugudu, mu midugudu yose 473 ikagize. Abagize clubs z’isuku bashyizweho bakaba bagira uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage isuku dore ko baba baranabihuguriwe nk’uko Dusenge Pierre, ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Bakaba bahugurwa ku buryo isuku yabungwabungwa aho batuye,ahahurira abantu benshi, ku mibiri yabo, n’ibindi.

Clubs z’isuku mu mudugudu,zikaba zifite akamaro cyane mu buryo bwo guteza imbere isuku. Impamvu ngo ni uko ziba zigizwe n’abantu bakomoka kuri iyo midugudu,bazi neza ubuzima bw’aho batuye,bazi ugira isuku n’ugira umwanda uwo ari we bityo bikaborohera cyane gukora ubukangurambaga bujyanye n’isuku kuko baba bazi neza aho bagomba kwibanda.

Nk’uko Mubirunyoye Eugenie,ushinzwe ubukangurambanga mu mushinga WASH Project,ukora ibijyanye n’isuku n’isukura mu karere ka Nyabihu yabidutangarije,izi clubs z’isuku zifite akamaro cyane,kuko abazigize bo ubwabo bajyenda mu ngo bakagira inama abaturage ku birebana n’isuku,yaba iy’umubiri nko gukaraba umubiri wose n’amai meza n’isabune,gukaraba mbere yo kurya cyangwa uvuye ku bwiherero,kwambara imyenda imeshe,kwambara inkweto,kugira ubwiherero bwujuje ibyangomba kandi bufite isuku,kugira isuku mu nzu,ku bikoresho byose,gutegurana ibyo kurya isuku,kugira isuku aho barara mu buriri n’ibindi. Kuri ibyo hiyongeraho gukangurira abaturage kugira isuku ahahurirwa n’abantu benshi nko ku masoko,mu mavuriro n’ahandi.

Izi clubs z’isuku zikaba zifasha cyane,kuko uwo basanze adafite isuku mu nzego twavuze haruguru,agirwa inama yananirana akazatumizwa mu nteko y’umudugudu akagawa kandi agashishikarizwa kwisubiraho. Ibyo bituma benshi bagira isuku bityo ugasanga indwara ziterwa n’isuku nke zijyenda zigabanuka mu karere ka Nyabihu.

Ibikorwa byo kubungabunga isuku bikaba birushaho kugenda bikorwa ku bufatanye n’inzego z’ubuzima mu karere,abajyanama b’ubuzima,clubs zibishinzwe n’abakunzi b’isuku bose. Ibyo bikaba bituma abaturage barushaho kwita ku isuku ku rwego rwiza kandi bagashishikarizwa kuyitabira no kuba maso kuko kugira  isuku ari uguhozaho.


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising