Ku kigo nderabuzima cya Nyarubuye giherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 11/06/2012, abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku buryo umubyeyi wonsa n’utwite hamwe n’uba afite umwana muto bajya bafata cyangwa se bagabura ifunguro rifite intungamubiri mu rwego rwo gufata neza ubuzima bwabo.
Iyi gahunda ikaba yariswe (Mother infant young child feeding) aba bajyanama b’ubuzima bakaba bari guhabwa aya mahugurwa mu rwego rwo kubafasha kugira ngo nabo babe babyigisha ababyeyi mu buryo bubafitiye akamaro n’abana babyaye muri rusange. nkuko umukozi ku kigo nderabuzima cya Nyarubuye ufite abajyanama mu nshingano ze Claudine Uwiragiye avuga, ngo bazahugurwa iminsi itanu aho bazahugura abagera kuri 72 babigishe uko batanga imiti,bajye no gutanga ubujyana mu giturage aho bazakoresha amatsinda,ibiganiro,cyangwa se umubtu ku giti cye ibi byose bakazabikora bifashishije imfashanyigisho z’ubujyanama.
Ibi bikaba biri gukorwa mu bigo nderabuzima byose bibarizwa mu karere ka Kirehe.