Ijambo ikiruhuko cyangwa Vacance rimenyerewe cyane mu banyeshuli cyangwa ubundi ababasha kumenya amakuru bagakunda kubyumva mu bihugu byateye imbere. Nyamara ariko ahantu hose usanga abakozi basaba abakoresha babo ikiruhuko ndetse buri mukozi ufite amasezerano y’akazi akemererwa ukwezi kose adakora mu mwaka kandi akaguhemberwa.
Ijambo vacance cyangwa ikiruhuko kinini (ubundi bituruka kwijambo ry’ikiratini “vacare” rivuga “se vider” cyangwase kwikuramo ibintu byose bikuremereye ugenekereje mu Kinyarwanda). Amateka y’iki kiruhuko akaba yerekana ko abantu batangiye kujya baruhuka igihe kinini kuva mu kinyejana cya 18, aho abanyeshuli n’abakozi bafite amasezerano (les professionnels) barekaga akazi basanzweho bakajya mu bindi birimo gukora uturimo duto two murugo ndetse no gutembera mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe nkuko tubikesha urubuga rwa Wikipedia.org.
N’ubwo umuntu wese agira amasaha aruhuka ku munsi ndetse akagira n’umunsi aruhukamo mu cyumweru, ibi ngo ntibihagije kugira ngo umuntu akomeze akore nta kibazo maze umwaka ushire undi utahe, bityo ibiruhuko binini bikaba ngombwa. Icyakora, ingano y’iki kiruhuko ntabwo ari imwe kuko ngo biterwa n’imiterere y’igihugu cyangwa n’akazi umukozi akora.
Urugero ni nk’aho mu bihugu nka Hong Kong, Singapour na Taïwan, ibiruhuko binini byaho bimara iminsi 7 mu mwaka, bikaba hagati y’iminsi 14 na 21 muri Amérique du Nord, mu bufaransa bikaba iminsi 25 naho mubudage ikaba iminsi 30 kimwe no mu Rwanda hakaba naho bayirenza nko muri Suwede bagira 33.
Igiteye inkeke nkuko tubikesha igitabo kitwa guide de la formation personnelle, ni uko abantu bamwe baka za konji zabo (cyangwa ibiruhuko) bagamije gukora ibindi bintu bibareba kandi bibahangayikishije bityo ntibitume abakozi babasha kuruhuka uko byari bigombye maze akazi gakurikiyeho bakazagakora nabi umwaka wose.
Muri iki gihe mu Rwanda hadutse amasomo ahabwa abanyeshuli mu biruhuko, kandi bakiga amasaha nkayo basanzwe biga mu mashuli bagamije kwihuta mu bumenyi. Nkuko tubisanga muri icyo gitabo cyavuzwe haruguru, ngo sibyiza ko umunyeshuli yiga umwaka wose ataruhutse kuko bimunaniza cyane kandi bikagabanya imbaraga z’ubwonko bwe cyane cyane kubana bato. Ibi ngo niyo byakorwa haba hakwiye kubahiriza ibintu bimwe na bimwe nko guhindura umwarimu, guhindura aho wigiraga n’amasaha wigamo ndetse n’ubwisanzure bw’umunyeshuli bukiyongera.
Ngo mu mafirimi yakozwe kubirebana na vacance, nk’izabitwa Jacques Tati mu 1953 ndetse na Jean Girault (1967), icyo bagiye bagaragaza kandi bakaza gusanga bihuje n’imyitwarire y’abantu bataruhuka ni uko abakinnyi bayo bagaragaraga nk’abataruhuka bakoraga akazi mugihe gito ubundi bakananirwa ndetse hakaba n’abirukanwa kubera umunaniro bagaragaza.