Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakwiye kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakwiye kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze

Abakora mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakwiye kugira ubumenyi bwerekeye ubutabazi bw’ibanze nk’uko bitangazwa n’umukozi w’umuryango Croix Rouge wita ku mbabare  mu karere ka Kayonza, Siyaleo Ally Youssuf.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ni bamwe mu bantu bahura n’impanuka nyinshi zishobora no guhitana ubuzima bwabo. Hari abo amabuye yo mu birombe agwira akabakomeretsa cyangwa akavunika, hakaba n’igihe ikirombe kiriduka kikifunga, abacukuzi bakagisigamo ubuzima igihe badatabawe hakiri kare.

Abasutereta (sous-traitants) bakorana n’ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Rwinkwavu, WMP Ltd, bahawe amahugurwa y’uko umuntu wagiriye impanuka mu kirombe yakorerwa ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko agezwa kwa muganga.

Mu byo bigishijwe harimo uko batabara umuntu wagize impanuka agakomereka, berekwa uburyo bamupfuka ibikomere kugira ngo amaraso adakomeza kuva ari menshi, gushyira inyunganira ngingo ku muntu wavunitse, ndetse n’ubundi butabazi bw’ibanze bunyuranye umuntu wagize impanuka yahabwa.

Benshi mu basutereta bakorana na WMP Ltd, bavuga ko n’ubwo bafite umubare munini w’abacukuzi bakoresha hari byinshi bakorera umuntu wagiriye impanuka mu kirombe batari bazi, bavuga ko ubumenyi bahawe buzagira akamaro mu kunoza akazi ka bo hagati yabo n’abacukuzi bakoresha.

Umukozi wa Croix Rouge yabwiye abo basutereta ko gukorera umuntu ubutabazi bw’ibanze bidasobanura kumuvura, avuga ko ari uburyo bwo gufasha uwagize impanuka kugera kwa muganga atarahuhuka, abaganga bakaba ari bo bemerewe kumuvura.

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising