Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Abaturage bakomeje kwisunga ibimina kugirango babashe kwigurira mituweli

Rwanda | Abaturage basobanurirwa ibyiza byo kwibumbira mu bimina kugirango ababashe kwishyura mitiweli

Abaturage basobanurirwa ibyiza byo kwibumbira mu bimina kugirango ababashe kwishyura mitiweli

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bakomeje kwisunga ibimina mu rwego rwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza binyujijwe mu matsinda y’ibimina.

Ibi bikaba byaratumye abaturage boroherwa mu kwishyura, binabarinda guta umwanya batonze umurongo bategereje kwishyura imisanzu nk’uko byemezwa na Rudasingwa John umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Bugesera.

Ati “ twakoze inama n’abaturage tubashishikariza kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2013 bisunze ibimina aho abaturage bagenda batanga amafaranga make make kugeza igihe agereye ku musanzu”.

Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2012 warangiranye n’ukwezi kwa Kamena, 2012, cyakora bakaba barongerewe ukwezi kwa Nyakanga ko kwivuzamo, abandi nabo batanga umusanzu kugirango byihute.
Rudasingwa John umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Bugesera arasaba abaturage ko kongera umurego mu kwishyura imisanzu yabo mu gihe cya vuba.

Ati “ ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ihabwa abagize umuryango warangije gutanga imigabane yose, kandi  utanze igice ntabasha kuvurwa nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize”.

Avuga ko abazarangiza kwishyura bitarenze ukwezi kwa Nyakanga bafite amahirwe yo guhita bivuriza ku makarita yabo, naho abazishyura nyuma yo ku wa 1 Kanama bazajya bategereza ukwezi babone kwakirwa kwa muganga.

Yasabye abaturage kwitabira gukorana na za banki n’ibigo by’imari iciriritse, kugira ngo bajye babasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu buryo bworoshye.

Mu karere ka Bugesera itsinda ry’ibimina rikaba rigizwe n’ingo zibarirwa hagati ya 50 na 60.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising