Amazi yo mu bishanga agira ingaruka zitari nziza k’Ubuzima bw’abantu bayakoresha. Ibyo ni ibyavuzwe na Rutagengwa Alfred umuganga ku kigo nderabuzima cya Bugesera.
Yatangaje ko ibyo ari bibi kuko bivamo indwara nyinshi zirimo inzoka zo mu bwoko bwa Amibe, ndetse n’imibu ikaba ishobora kurumiramo abantu bakarwara indwara ya Malariya.
Ati “ abantu bakwiriye kugira isuku haba ku mubiri, mu biribwa, mu ngo zabo ndetse no mu mazi bakoresha”.
Avuga ko, hakiri ikibazo cy’abantu bize ibijyanye n’isuku mu gihugu kuko kugeza ubu hari abakozi babyize bagera kuri 57 gusa bityo avuga ko uwo mubare ukeneye kuzongerwa.
Ku bijyanye no gushishikariza abaturage kugira isuku ihagije haba mu biribwa, ku mubiri, mu byo bakoresha, n’ibindi nko kwirinda gukoresha amazi yo mu bishanga kuko atera uburwayi butandukanye.
Avuga ko abantu bakwiriye kubigiramo uruhare mu kwibungabungira ubuzima birinda gukoresha amazi by’umwihariko ayo mu bishanga kuko ngo hari benshi bayakoresha kandi agira ingaruka mbi k’Ubuzima bwabo.
Avuga ko bikirimo urujijo mu baturage bamwe bagaragaza ko ntacyo bazi ku bijyanye n’ibikorwa by’isuku, ariko ngo buri gihe haba hari ahantu henshi hatangirwa ayo masomo.
