Categorized | Inama

Rwanda | CAF yatangaje ko igiye kugirana ubufatanye na ALMA

Rwanda | CAF yatangaje koIshyirahamwe rya Ruhago muri Africa (CAF), rifatanyije n’Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu by’Africa Rirwanya Malariya (ALMA) n’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe batangije ubufatanye mu kugeza ubutumwa bwo kurwanya Malariya kuri miliyoni nyinshi z’abakunzi ba ruhago.

Inkuru dukesha Umuryango nyafrica w’Itangazamakuru, iravuga ko umugabane w’Africa umaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya malariya kandi ko ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu bya Africa 43 Rirwanya Malariya (ALMA) n’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe barimo gukorera hamwe kugira ngo bahagarike umubare munini w’abakomeje guhitanwa na malariya ku mugabane. Iryo huriro kandi rivuga ko ryiteguye bihagije kuzahangana na malariya mu buryo butigeze bubaho mbere.

Rwanda | Ntitugomba gusaba amahanga ngo aze gushora imari mu bikorwa  by’ubuvuzi muri Africa-Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

Ntitugomba gusaba amahanga ngo aze gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Africa-Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

 

Ubwo yavugaga ijambo rye mu nama y’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe ku cyumweru tariki 15/07/2012, Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf  akaba n’Umuyobozi wa ALMA, yavuze ko kugira ngo Africa ibashe guhashya malariya burundu hakenewe indi mari ya miliyari zisaga 3 z’amadolari y’America zizakoreshwa mu myaka 3 iri imbere. Johnson Sirleaf ati: “Iyi mari ntahandi igomba guturuka atari mu bany’Africa ubwacu. Ntitugomba gusaba amahanga ngo aze gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Africa  niba twe tutabashije kubyikorera, ahubwo tuzakenera ko amahanga adutera ingabo mu bitugu”

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na ALMA, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubufatanye mu Guhashya Malariya (Roll Back Malaria Partnership) bwerekanye ko buri dolari rimwe rishowe mu kurwanya malariya rizana amadolari 40 y’America (impuzandengo) yiyongera ku mutungo w’imbere muri Africa (GDP). Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira malariya no kuyivura kugeza mu 2015 bizatuma umubare w’abandira ugabanukaho miliyoni 640 kandi impfu ziterwa na malariya zigabanukeho miliyoni 3. Abanyamuryango ba ALMA bashimangiye ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo imari yo kurwanya malariya iboneke babifashijwemo na Banki ny’Africa Itsura Amajyambere na Banki y’Isi kugira ngo buri wese azumve ko bimureba kandi bikorwe mu mucyo.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising