Categorized | Indwara

Rwanda | Gicumbi : Umwana ufite ubuzima bwiza agaragazwa n’ifishi ya muganga

Rwanda | Abana baje gukurikiranwa n’ababyeyi babo kwa muganga

Abana baje gukurikiranwa n’ababyeyi babo kwa muganga

Ifishi cyangwa se imbonerahamwe y’imibereho myiza, ni igikoresho cya ngombwa mu kumenya imirire y’abana bose batuye mu Midugudu. Ikoreshwa mu kungurana ibitekerezo hagati y’abaturage na komite y’abagize Umudugudu, bashinzwe kugenzura imirire n’ubuzima bw’abana igihe cyo kubapima ibiro, ibyo bigakorwa  rimwe mu mezi atatu.

Uhagarariye abajyanama b’ubuzima, Mukandoreye Venancie ku kigo nderabuzima cya Nyankenke akaba ashinzwe gukurikirana ababyeyi batwite n’abana batararenza imyaka itanu y’amavuko,   babashishikariza ibyiza byo kugana ivuriro.

Avuga ko imirire y’umwana igaragazwa n’amabara atatu aba ari ku fishi (umutuku) ugaragaza imirire mibi ikaze, (umuhondo) ukagaragaza imirire mibi idakabije (icyatsi) kigaragaza umwana uba afite imirire myiza.

Yagize ati “ akamaro k’ifishi y’umwana ubwo yavugaga ko hagati y’umurongo wo hejuru n’uwo hagati witwa Bande y’icyatsi, ukaba ugereranywa n’ibabi ry’icyatsi igihe imvura igwa, ni umwanya werekana inzira nziza yo kugira imirire myiza”.

Umwanya uri hagati y’umurongo wo hagati n’umurongo wo hasi witwa Bande y’umuhondo, ni igice kigaragaza ko umwana afite imirire mibi ariko idakabije. Umwana uri hasi y’umurongo wo hasi witwa Bande itukura, ugereranywa n’ikibabi kishwe n’izuba, igaragaza ko umwana arwaye indwara ikomeye y’imirire mibi.

Uwamahoro Console ni umubyeyi wari waje gukingiza umwana wagaragayeho indwara zituruka ku mirire mibi,  uwo mwana akaba ari mu kigero cy’amezi 9 avuga ko afite abana 6 ati “impamvu umwana afite iki kibazo ni uko ntishoboye”, ati  “kubona ibyo ndya bihagije n’abana  ni ikibazo”.

Umujyanama w’ubuzima avuga ko abana nk’abo babavura bakabakorera n’ubuvugizi bagafashwa ngo bashobore kubaho mu buzima bwuzuye kuko ibibabaho nta ruhare baba babigizemo.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising