Abacuruzi bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa mu maresitora n’utubari mu karere ka Gisagara barasabwa kuvugurura imikorere yabo no kongera isuku aho bakorera kuko byagaragaye ko hari abakorera ahantu hadakwiye kwitwa uburiro.
Igenzura ryakozwe mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere ryagaragaje ko abaturage b’aka karere cyane cyane abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye bataramenya kubigirira isuku ihagije, bivuga ko bitaba byizewe 100% ko bidafite umwanda. Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage bose ko isuku ariyo soko y’ubuzima bwiza, ko bagomba kuba ariyo bashyira imbere cyane kandi bakita cyane birushijeho ku birebana n’amafunguro bityo bakirinda gutera indwara abo bagaburira.
UWIMANA Marthe, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Save aratangaza ko iki kibazo cy’isuku nke koko cyagiye kigaragara mu buriro bumwe na bumwe bityo bakaba bakomeje gukangurira abaturage guhindura imyumvire ndetse n’imikorere, bakarushaho gushyira isuku mu byo bakora.
Yagize ati “Abantu bafite amaresitora cyangwa za kantine baheramo abantu amata n’ibyayi, tubashishikariza isuku kurusha abandi kuko baganwa n’imbaga nini, byaba bibi cyane rero hagize uhakura indwara kubera umwanda kuko birumvikana ko ataba ari umwe. Ariko nk’uko byagaragaye mu igenzura, iyo suku nyine ntiragerwaho ari nayo mpamvu ubukangurambaga butazahagarara. Turagerageza gusa hariho abantu bagifite imyumvire iri hasi bityo bikatuvuna”
Kuri iki kibazo cy’isuku nke rero ntabwo ubuyobozi bwo hejuru bwacecetse kuko bwanafashe ingamba nyuma yo gukora ubugenzuzi kuri izi nzu zitangirwamo ibiribwa. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE yagaye abantu bakorera ahantu hasa nabi ndetse hamwe harafungwa kugirango habanze havugururwe hanasukurwe kurushaho. Uyu muyobozi kandi yabwiye abaturage bakorewe igenzura ko ubutaha bazajya banacibwa amafaranga kubera imikorere mibi.
Yagize ati “Isuku nke iri mu byambere bitera indwara, niba dushaka kugira ubuzima bwiza tugomba gukora uko dushoboye ibikorwa byacu bikabamo isuku. Buri muntu wese rero biramureba kandi bikaba akarusho kuri aba bagaburira abantu benshi batandukanye, abantu baragomba guhindura imyumvire maze n’imikorere ikabona guhinduka”
Hamwe mu hantu hagaragaye cyane umwanda ni mu tubari ahokerezwa inyama.