Habiyambere Jean Bosco, umugabo w’imyaka 45 utuye mu kagari ka Cyimana ko murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye ni umwe mu bantu bazwiho kuba barigeze gucuruza inzoga yitwa ‘Nyirantare’ kugeza ubu itemewe mu Rwanda ndetse ifatwa nk’icyiyobyabwenge.
Uyu mugabo benshi bazi ku izina rya ‘ Sebagabo ‘ azwiho kuba yarakoraga Nyirantare akanayicuruza. Abaturanyi be bemeza ko yari ruharwa mu gukora iyi nzoga naho inzego z’umutekano zikemeze ko yari yarananiranye.
Uyu mugabo kandi nawe arabyiyemerera ati “ Nariye uburoko bwinshi cyane kubera iyo nzoga.”Avuga kandi ko iyi nzoga yayikoraga atitaye ku buzima bw’abayinywa kuko yashyiragamo ibintu ubusanzwe bitaribwa, ati “ Nashyiragamo amazi, amajyani, isukari, ifumbire mvaruganda, urumogi, igikakarubamba, agashyiramo n’ifu y’amatafari nahonze kugira ngo inzoga itukure.”
Abaturanyi ba Habiyambere kandi nabo bemeza ko uyu mugabo yari yarananiranye. Gakuru Pierre, umuturanyi we yagize ati “ Ahubwo naratangaye kubona Sebagabo yararetse gukora Nyirantare, nta muntu wari uzi ko ashobora kuzayireka kuko yabifungiwe inshuro nyinshi ariko yanga kuva ku izima.”
Habiyambere avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kureka gukora no gucuruza Nyirantare nyuma yo kubona ingaruka zayo aho benshi mu bayinywaga wasangaga ibatera uburwayi ndetse bamwe bikabaviramo urupfu.
Nyuma yo kureka gucuruza iyi nzoga, Habiyambere hamwe na bagenzi be baje gushinga ishyirahamwe rigizwe n’abahoze bakora Nyirantare ubu rikaba ryenga inzoga isanzwe y’ibitoki. Iri shyirahamwe ryitwa ‘Abisubiyeho’ ngo ubu ni ryo rifata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge rishishikariza n’abandi baba bakibikoresha kubireka.
