Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Ibimina byongereye ubwitabire bw’abatangaga ubwisungane

Nyuma yo gushyiraho uburyo bushya bw’ibimina mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, abashinzwe iby’uyu musanzu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bavuga ko buri gutanga umusaruro ugereranyije n’uburyo byakorwaga mbere. Abaturage nabo  bemeza ko ubu buryo bubafasha ariko bakagaragaza imbogamizi z’imyumvire ikiri hasi ya bamwe muri bagenzi babo.

 

Ku itariki 30/06/012  ni bwo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2011-2012 uzasozwa hagatangira umwaka wa 2012-2013. Muri uyu mwaka ubu harakoreshwa uburyo bushya bw’ibimina mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Mu kimina, abaturage bishyira hamwe bagafatanya gutanga amafaranga, hanyuma barangiza bakabona guhabwa ikarita ibemerera kwivuza.

 

Inyungu z’ikimina ngo ni uko abakigize bunganirana kandi umuntu akaba ashobora kugenda atanga igice kugeza arangije kwishyura.

 

Umuturage wishyuriye mu kimina agira ati: “byari kungora cyane iyo ibimina bitari kuba biriho kuko mfite abana batandatu banjye nagombaga kwishyurira, ibihumbi bitatu bitatu ariko tugenda tuyatanga buhoro buhoro nta kibazo”.

 

Umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Kabgayi, Kansayiza Clementine, avuga ko ubu buryo bwabafashije ugereranyije n’uko byakorwaga mbere umuntu yirwanaho ku giti cye.

 

Agira ati: “Iyi gahunda y’ibimina ntako isa kuko yafashije abaturage bo hasi badafite ubushobozi, byabafashije kubona amafaranga kuko kuyabonera icyarimwe byari bigoye pe, usanga aho ibi bimina byaziye abatanga ubwisungane bariyongereye kandi nta n’icyo byahungabanije ku bukungu bwabo”.

 

Kansayiza, avuga ko ubu hakomeje gukoreshwa uburyo bwo kwigisha abaturage, ku buryo abenshi bagenda babyumva. Akaba abona gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uyu mwaka bitazagorana cyane nk’umwaka ushize.

 

N’ubwo ubwitabire bugenda buzamuka ariko, hari ikindi gice cy’abaturage bari mu cyiciro cy’abatishoboye bagomba gutangirwa umusanzu na leta bavuga ko kugeza ubu nta cyo bari babona. Aba baturage bagaragaza impungenge z’uko umwaka  w’ubwisungane utaha utangiye, bashobora kutabona uko bivuza igihe uyu musanzu waba utarabageraho, dore ko unasigaje iminsi 2 gusa.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising