Mutumwinka Esperance, amaze imyaka 14 ari umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Busasamana, akagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira, ho mu karere ka Kamonyi. Uwo murimo akora yawungukiyemo byinshi bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’umuntu.
Kuba umujyanama w’ubuzima ari umuhuza w’abaturage n’ikigo Nderabuzima, bituma umujyanama ari we ufata iya mbere mu kubahiriza gahunda zijyanye n’ubuzima kugira ngo abonereho asobanurire abaturanyi be ibyiza byo kubungabunga ubuzima.
Mutumwinka atangaza ko aho abereye umujyanama w’ubuzima, yasobanukiwe neza akamaro ko kuringaniza urubyaro, aboneraho ashishikariza n’abandi kubyitabira. Ikindi yamenye ngo ni ukwita ku isuku no kwirinda Malariya hakoreshejwe inzitiramubu.
Uko imyaka igenda ishira, abajyanama b’ubuzima bagenda bongererwa ubumenyi, ku buryo kuri ubu basigaye batanga ubuvuzi bw’ibanze ku bana batarageza ku myaka 5. Bavura Malariya babanje no gupima amaraso, indwara y’umusonga, ndetse batanga n’imiti ivura impiswi.
Iyo mirimo bakora, Mutumwinka avuga ko baba barayiherewe amuhugurwa ahagije, ku buryo bumva batarasigaye inyuma kuko bibafasha kudasigara inyuma mu myumvire y’iterambere igihugu kigenda kigeraho.
Gahunda y’abajyana b’ubuzima yatumye ubuzima bwo mu mudugudu buhinduka. Mutumwinka avuga ko kubikora bisaba kwitanga ugasura ingo ushinzwe, aho gutegereza ngo ugize ikibazo agusange. Ati” dore nk’ubu iyo tumenye ko hari umukobwa utwite mu mudugudu, twihutira kumusura, tukamugira inama zo kujya kwipimisha hakiri kare, mu gihe mbere yashoboraga no kugera igihe cyo kubyara nta muntu urabimenya”.
Yongeraho ko iyo gahunda yahinduye byinshi ku myumvire y’abaturage, harimo kumenya ibyiza byo kubyarira kwa muganga, gukingiza, kujya mu bwisungane mu kwivuza, kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke no kuboneza urubyaro.