Categorized | Inama

Rwanda : Inkomoko y’ama-“lunettes” y’izuba akunze kwambarwa n’ibyamamare ndetse n’urubyiruko

Muri iki gihe usanga ibyamamare bitandukanye ndetse n’urubyuiruko rutandukanye, bakunze kwambara ama-lunettes (amataratara cyangwa amadarubindi mu Kinyarwanda) afite ibirahuri byijimye, bakunze kwita “fumés” mu Rwanda, ayo mu cyongereza bita “Sunglasses”, bisobanura “amadarubindi y’izuba”.

Rwanda | Inkomoko y ama   

Hari abambara aya ma-lunettes mu rwego rwo kurinda amaso yabo imirasire y’izuba ariko hari n’abayambara ku bw’umurimbo. Ariko iyo urebye amateka yayo usanga atarakorewe kurinda amaso imirasire y’izuba.

Amateka y’amataratara y’izuba (Sunglasses) ni aya kera. Muri Roma ya kera ndetse no mu Bushinwa bwa kera barayambaraga. Icyo gihe ntabwo yakoreshwaga mu rwego rwo kurinda urumuri rwakwangiza amaso nk’uko wikipedia.org ibitangaza.

Muri Roma ya kera umwami Nero yari afite akantu kameze nk’amataratara yareberagamo, igihe yabaga areba imikino yakorwaga n’abacakara aho babaga bari kurwana .

Mu Bushinwa ama-lunettes yijimye yatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 12. Yambarwaga n’abacamanza mu rukiko kugira ngo bahishe amaso yabo mu gihe babaga bari kubaza abatangabuhamya. Ibyo byatumaga abatangabuhamya batanga amakuru bisanzuye nta bwoba bafite.

Mu myaka ya 1400 abacamanza bo mu nkiko zo mu Butaliyani, nabo bambaraga ama-lunettes ameze nk’ayo yo mu bushinwa.

Mu kinyejana cya 18, James Ayscough umuhanga mu bijyanye n’indwara z’amaso ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, yakoze ama-lunettes nk’ayo ariko we akora afite amabara atandukanye. Yakoze ayo ma-lunettes kugira ngo ajye afasha kureba abantu bafite ibibazo bimwe na bimwe by’amaso. Ntabwo yayakoze mu rwego rwo kurinda amaso imirasire y’izuba.

Ama-lunettes y’izuba ameze nk’ayo tubona muri iki gihe yahanzwe n’umunyamerika Sam Foster mu mwaka wa 1029. Ayo mataratara akaba yarayakoze mu rwego rwo kurinda uyambaye imirasire y’izuba ishobora kwangiza amaso nk’uko ideafinder.com ibisobanura.

Foster yagurishaga ayo ma-lunettes ku bantu babaga basohokeye ku nkombe z’inyanja (ku mucanga) mu mujyi wa Atlantic City. Ayo ma-lunettes akaba yaramenyekanye cyane ubwo abakinnyi ba filime b’icyo gihe batangiraga kuyambara kugira ngo abarinde urumuri rw’amatara babamurikaga ho mu gihe babaga bari gukina filime kuko urumuri rw’ayo matara rwabaga rumeze nk’urw’izuba.

Mu ntambara ya kabiri y’isi aya mataratara yongeye kumenyekana cyane no gukundwa ubwo abantu batandukanye babonaga abasilikare bayambaye.

Kuri ubu abambara ama-lunettes y’izuba (Sunglasses), bayambara kugira ngo nyine arinde amaso yabo imirasire y’izuba. Hari n’abantu usanga bayambye kandi nta n’izuba ririho. Ibyamamare bitandukanye ndetse n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakunda kwambara ayo madarubindi mu bihe bitandukanye.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising