Categorized | Inama

Rwanda | Ishaza riri mu bitera ubuhumyi bw’amaso

Abantu benshi bakunze kugira uburwayi bw’ishaza mu maso bakabana nabwo ariko iyo bimaze igihe kirekire batabwivuje  bushobora kumutera ubuhumyi bwa burundu.

Rwanda | Ishaza riri mu bitera

Amaso afite uburwayi bw’ishaza

Dr Nkubito Valens ukorera kubitaro bya Byumba akaba n’inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso kuri uyu wa 5/7/2012 avuga ko uburwayi bw’ishaza ari uburwayi bubi cyane kuko buviramo urirwaye guhuma burundu.

Akomeza avuga ko ubwivuje neza isha baribaga bakarikuramo kuko n’ubwo babyita ishaza ntabwo ariryo mu byukuri ahubwo n’igihu cy’umweru kigenda kigafata ku mboni y’ijisho  kikagenda kiyizenguruka, umuntu yareba urirwaye akabona bikoze nk’ishaza risanzwe niyo mpamvu babyita ishaza ryo mu maso.

Iyi ndwara irangwa n’uko igice cy’ijisho cy’umukara (imboni ) kiboneka gitangira kweruruka umuntu agatangira guhuma. Iyi ndwara ikaba ikunze kwibasira abantu mu gihe cy’ubusaza nyamara si aho gusa kuko hari n’izindi mpamvu ziyitera.

Aha avuga  nk’ibikomere by’amaso biterwa n’ibyuma, ubushyuhe bukabije, uburwayi busanzwe bushobora gutuma imitsi y’amaso ihungabana, indwara ya Diyabete n’ibindi byinshi.

Iyi ndwara kandi ishobora guterwa n’ibindi birimo no kuba umuntu yaba arwaye izindi ndwara, nk’ihungabana rikomeye ryo ku mubiri. Ku muntu urwaye indwara ya Diyabete  ishobora kumubera intandaro yo kurwara iyi ndwara, ikindi yavuze n’uko bishoboka ko umuntu ashobora kuvukana iyi ndwara.

Ku muntu ugize impanuka ishobora gukomeretsa ijisho nawe hari igihe ashobora guhura n’iyo ndwara. Hari n’imiti ishobora gukoreshwa kenshi mu maso ikaba yatera iyi ndwara y’ishaza.

Umwe mubari baje kwivuza amaso yatangaje ko ijisho rye rimwe ryahumye ariko yabitewe n’uko yarwayemo ishaza nyuma aza guhuma burundu.

Ubwe yemeza ko ijisho rye ritabona n’ubwo umuntu amureba akabona akanuye avuga ko rimwe ariryo rikanura ibikezikezi akaba yaroherejwe kujya kwivuza ikabwayi byaba ngombwa bakaba bamubaga kuko ubu hari inzobere zivura amaso agakira neza.

 

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising