Categorized | Inama

Rwanda : Kuboneza urubyaro nta miti abantu bafashe birashoboka ariko ntibyizewe

Muri iki gihe Abanyarwanda bashishikarizwa kuboneza urubyaro, nk’imwe mu nzira zo kugera ku iterambere. Abantu bamwe ntibemera uburyo bwo kwifashisha imiti kuko bavuga ko abantu bashobora no kwiga umubiri wabo hanyuma bakamenya igihe bashobora gusama bityo bakaba bakwirinda gutwara inda batateganyije.

Dr. Kalibushi Bizimana Jean, umuganga mu bijyanye n’indwara z’abagore ku bitaro bya Kaminuza i Butare, avuga ko abadashaka gukoresha imiti bashobora kwifashisha uburyo bwo kumenya iminsi umugore ashobora gusama, haba kubara iminsi cyangwa kwifashisha akuma gapima ubushyuhe bwo mu mubiri w’umugore, bityo bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina muri icyo gihe kugira ngo adasama.

Gusa, ngo ubu buryo ntibwizewe bitewe n’uko hari igihe umugore yahura n’ibibazo maze imikorere y’umubiri we igahinduka. Uyu muganga yagize ati “umugore ashobora kugira infection cyangwa indi ndwara yo mu nda ibyara maze umubiri we ntiwongere gukora nk’uko wakoraga, bikaba byatuma ugushya kw’intanga kubanguka cyangwa kugatinda. Mu gihe bimeze gutyo, ashobora gusama inda mu gihe atabiteganyaga”.

Uretse indwara, ngo n’iyo umugore amaze iminsi abyaye, ntibyoroshye kumenya igihe umubiri we wongeye gukora intanga kugira ngo abashe kwirinda gusama.

Dr. Kalibushi yunzemo agira ati “ubu buryo ni bwiza kuko nta kibazo kindi buzana mu mubiri, nta mafaranga butwara, abantu bose bashobora kubukoresha kandi aho umuntu ashakiye gusama ntibimugora kuko nta miti yindi aba yashyize mu mubiri we. Gusa, ntibwizewe. Hari umugore umwe nabonye wabukoresheje amara imyaka 6 atarasama, ariko njye navuga ko ababasha kubukoresha bukabageza ku ntego yabo ari nk’umwe ku ijana (1%)”.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising