Categorized | Inama

Rwanda : Kurya “Shokola” yirabura ngo byagabanya ibyago byo kurwara umutima

Ngo kurya ikiribwa bita shokola (chocolat/chocolate), by’umwihariko iyirabura, byaba birinda ku gipimo cyo hejuru kurwara indwara y’umutima nk’uko abashakashatsi b’i Melbourne muri Australia babitangaje.

Rwanda | Kwihata iki kiribwa ngo ni ukwikingira indwara zimwe zifata umutima

Kwihata iki kiribwa ngo ni ukwikingira indwara zimwe zifata umutima

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 2013 bagaragazaga ibimenyetso bikomeye byo kurwara umutima bwemeje ko kurya chocolat yirabura byarinze cyane aba bantu kurwara, ndetse ngo ubuzima bwabo bugenda bumera neza kurusha igihe batangiraga kwihata ziriya chocolat.

Amakuru dukesha ScienceDaily aravuga ko bariya bantu 2013 bari bazwiho kugira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso munini n’imiterere y’igogorwa itari myiza bahawe chocolat yirabura igihe kirekire, bikaza kugaragara ko mu gihe cy’imyaka 10 bose basubiranye ibipimo bisanzwe by’abantu badafite ikibazo cy’umutima.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko kurya chocolaat yirabura buri munsi byagabanyije ibyago byo kurwara umutima ku gipimo cya 70% ndetse abagera kuri 15% bari bamerewe nabi cyane iriya chocolat yirabura ibagabanyiriza cyane ubukana bw’iyo bari barwaye.

Imyanzuro y’aba bashakashatsi irasaba leta z’ibihugu n’imiryango y’abagiraneza gushaka amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 26 (amadolari ya Amerika 42) yatangirwa buri muntu mu bagaragaza ibimenyetso by’izi ndwara z’umutima n’umuvuduko munini w’amaraso, bakajya bagurishwa ziriya dark chocolates ku giciro gito kuko ngo byaruta kuzabatangaho akayabo bamaze kurembywa n’uburwayi.

Izi chocolats zirabura ngo zigiramo utuntu twitwa Flavonoids dufite ubushobozi bwo kurinda umutima kurwara hato na hato. Chocolat yirabura ngo ni iba ikozwe na cocoa ku gipimo kiri hagati ya 60 na 70%. Cocoa ni igihingwa cyera muri Afurika y’Uburengerazuba, gikorwamo ibiribwa n’ibinyobwa byinshi, bikunze kwitwa chocolat mu gifaransa cyangwa chocolate mu cyongereza.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising