Categorized | Inama

Rwanda | Ngororero: Bizihijeumunsi mpuzamahanga w’abatuye isi

Umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi ku nshuro ya 25 mu karere ka Ngororero wizihirijwe mu murenge wa Kabaya aho insanganyamatsiko y’uwo munsi yagiraga iti “Serivise z’ubuzima bw’imyororokere kuri buri wese (universal access to reproductive health services)”. Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Ngororero Madamu Marthe Karugwiza watanze ubutumwa bwa UNFPA yagaragaje ingaruka mbi zituruka ku kutita ku buzima bw’imyororokere aho yavuze ko buri munsi ababyeyi bagera ku 800 000 bitaba Imana batanga ubuzima ku isi yose.

UNFPA ikaba igamije ko umugore yatawara inda abishaka, umwana wese akagira amahirwe yo kubaho, urubyiruko rukagira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere. Ibihugu  byateye imbere kw’isi byitaye cyane ku  guteza imbere ubuzima bw’imyororokere.  Muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rurimo, kwitabira izi serivi bizagabanyaho 69% ku mfu z’ababyeyi na 57% ku mfu z’abana.

Umubyeyi wese akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro mu gihe atifuza gusama inda zitifuzwa zikurwamo kw’isi, zagabanukaho 71%. Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwagaragaje ko igihugu cyacu kimaze gutera intambwe ishimishije mu kugera ku ntego y’ikinyagihumbi (MDGs). Ku buzima bw’ababyeyi ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga cyangwa n’uwabafashijwe n’abaganga wiyongerye kugera kuri 69% muri 2010 uvuye kuri 39% muri 2005.

Umubare w’ababyeyi bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro wavuye ku 10% muri 2005  ugera kuri 45% muri 2010. Naho imfu z’ababyeyi ziagabanuka kuva kuri 750 /100 000 muri 2005 ugera kuri 478/100 000 muri 2010.  Byagaragaye kandi ko umubare w’abana ku mugore wagabanutseho ugera kuri 4.6 muri 2010 uvuye ku bana 6.1 muri 2005. Ndetse n’umubare w’abifuza gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro wagabanutse kuva kuri 38% kugera kuri 19% muri iyo myaka. Nubwo ibipimo bishimishije haracyari imbogamizi zirim; imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kuboneza urubyaro, ubumenyi bukiri buke ku miti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, imyigishirize ku buzima bw’imyororokere itarashimangira neza mu  mashuri, umuco n’amadini bikiri imbogamizi, impuha ku bijyanye no kuboneza urubyaro nazo  zibigiramo uruhare.

Mme Musabeyezu Charlotte umukozi mu karere ka Ngororero yashimiye UNFPA uburyo yagize ruhare rukomeye mu guhugura urubyiruko ku buzima bw’imyororkere. Yanatanze mudasobwa 13 mu mirenge 13 igize akarere zo gufasha abakozi bashinzwe irangamimerere anavuga ko kubika amakuru (data base) ajyanye n’abakobwa babyara bakiri bato byafashije kurwanya icyo cyorezo asaba ko byakomeza hifashishijwe izo mudasobwa.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising