Aya ni amagambo ya Dr. Kalibushi Bizimana Jean, umuganga mu bijyanye n’indwara z’abagore ku bitaro bya Kaminuza i Butare.
Nk’uko Dr. Kalibushi akomeza abisobanura, ngo imwe mu miti yifashishwa mu kuboneza urubyaro ishobora gutuma nyir’ukuyifata abyibuha, ariko ngo ubundi ntibyakagombye kurenza ikilo kimwe ku mwaka. Ibi ngo bigaragara mu bitabo byinshi bivuga kuri iyo miti.
Akomeza agira ati “ikibyibushya abadamu ni ukurya neza badakora siporo. Igikoma abadamu bakunda kunywa burya kigira poroteyine nyinshi. Kuba bakinywa nta myitozo ngororamubiri bakora rero, bakongeraho n’indi ndyo nziza, birababyibushya”.
Ikindi kandi, ngo hari n’abavuga ko imiti yo kuboneza urubyaro ibananura. Muganga ati “ko hari umudamu waje tukamuha uburyo bumwe akananuka, bwacya yagaruka tukamuhindurira na bwo agakomeza akananuka, tukamushyiriramo n’agapira agakomeza akananuka, ubwo koko twavuga ko iyi miti ari yo yamunanuraga?”
Muganga yunzemo agira ati “imibiri y’abantu iratandukanye. Unaniwe uburyo bumwe turamuhindurira tukamuha ubundi bushobora kumumerera neza. Ubwoko ubu n’ubu budahuye n’umubiri w’umudamu umwe, ntibivuga ko na mugenzi we ari uko bizamugendekera.”
Abadamu rero ntibari bakwiye gutinya gufata imiti ibafasha kuboneza urubyaro kuko unaniwe uburyo bumwe ashobokana n’ubundi.