Categorized | Urusobe rw’ubuzima

Rwanda | Ntibisanzwe: Burya ngo insimburazina (Prenom) ry umwana rimufasha gutsinda amasomo

Ubusanzwe tumenyereye ko iyo ababyeyi bagiye guhitamo izina rya kabiri ry’abana babo, akenshi bita ku bwiza bwayo haba mu mivugirwe no mu myandikire ndetse hakaba n’abakunda amazina kubera uko bakunze abayiswe bubatse amateka n’ibindi.

Muri iyi minsi, umushashatsi witwa Baptiste Coulmont akaba ari inzobere mu by’imibanire y’abantu yatangaje ko hari amazina afasha abana kugera ku ntego zabo cyane cyane mu ishuli ndetse n’ibindi bintu bitandukanye mu buzima, hakaba n’amazina ngo atagira ayo mahirwe. Mu gukora ibi, Coulmont akaba yarakoze ubushakashatsi ku mazina asaga ibihumbi Magana atatu na mirongo ine (340.000noms) y’abanyeshuli muri uyu mwaka wa 2012.

Photo internet

Photo internet

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi, ni uko 25% by’abanyeshuri bahuriye ku mazina ya Madeleine, Irene, Come na Ariane muri uyu mwaka batsinze neza cyane (tres Bien) naho umuntu umwe kuri batanu bahuriye ku mazina ya Marie-Anne, Anne-Claire na Gaspard aribo babashije kugera kuri iyo nsinzi naho abitwa ba Violette, Apolline, Iris, Beatrice, Judith, Domitille, Hortense, Fleur, Daphne, Noe, Lara, Henri, Adele, Rose, Augustin, Astrid et Eleonore bakaba baratsinze ku kigero cya 15%.

Naho ngo ku bantu 125 bitwa ba Youssef na ba Nabil abagera ku 105  nta n’umwe wabashije gutsinda kuri urwo rugero. Uretse aya mazina ngo atagira amahirwe yo gutsinda neza, hari n’ayo usanga bikabije aho uyu mugabo avuga ko kuri ba Mohamed 400 hatsinze 4 gusa. Ibi rero nibyo byatumye Baptiste Coulmont avuga ko hari amazina adahirwa ndetse anavuga ko ibi ubisanga no mu mibanire y’abantu kuko hari amazina atumvikana n’abandi ugasanga bahora mu makimbirane.

Kuri we, n’ubwo adatanga umuti n’igisubizo gihamye cy’uko ababyeyi bajya babasha gutahura ko izina iri niri ritagira amahirwe, ngo bagombye kujya barebera ku bantu bazi bahereye kubo baturanye maze aho guhitamo amazina avugitse neza gusa bakanareba amazina y’abantu bakunda kugira amahirwe cyangwa ay’abana batsinda neza amasomo yabo.

 

 

 

 

One Response to “Rwanda | Ntibisanzwe: Burya ngo insimburazina (Prenom) ry umwana rimufasha gutsinda amasomo”

  1. tuganimana jeannette says:

    nanjye ndabihamya ko amasurnom atuma umwana umuhangamu ishuli

Trackbacks/Pingbacks


Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising