Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere dutuwe cyane kandi dufite ubucucike bw’abaturage bwinshi aho abaturage bagera kuri 558 ubasanga kuri km2 imwe. Aka karere kakaba ari na kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye bikangiza byinshi harimo n’imyaka yakagombye kwera igatunga abaturage bako.

Umubare w’abaturage ugomba kutaruta umusaruro uboneka mu rwego rwo kurwanya ibibazo by’inzara byaboneka
Gusa imbogamizi yagaragajwe n’abari baje kugasuzuma ku birebana n’uko kesheje imihigo mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2012, ni iy’uko umusaruro ugabanuka cyangwa ukibasirwa n’ibiza nyamara kandi umubare w’abaturage wo ugakomeza kwiyongera. Gatera Jean d’Amour ushinzwe imiyoborere muri Primature wari unakuriye abasuzumaga imihigo mu karere ka Nyabihu, mu nama yahaye akarere mu izina ry’ikipe basuzumanye imihigo; yashishikarije abayobozi b’ako karere kureba uburyo bafata ingamba zo guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage muri aka karere k’amakoro kugira ngo umusaruro babona ujyane n’umubare w’abaturage unawurenge. Ati” byaba ari ikibazo gikomeye abaturage biyongera cyane ariko umusaruro utiyongera”.
Yongeyeho ko iyo umusaruro ari mwinshi ugereranije n’umubare w’abaturage,biba ari byiza kuko nta bibazo by’inzara bivuka. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bukaba bwarasabwe cyane gushishikariza abaturage kwita kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro “planning familial” no gushishikariza abaturage kuyitabira ndetse no kwitabira umurimo. Bashishikarijwe kandi kumenya imiterere y’akarere kabo gakunze kugwamo imvura nyinshi yangiza byinshi bityo bagafata ingamba z’uko ibyangizwa bitahungabanya cyane imibereho y’abaturage.
Ubusanzwe akarere ka Nyabihu, kakaba kagizwe n’imirenge 12,utugari73,imidugudu 473, kakaba gafite km2 535, kagaturwa n’abaturage bagera ku 298 386, bakaba ari abaturage 558/km2. Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba yaravuze ko bumva inama bagirwa kandi biteguye gukora uko bashoboye kugira ngo bazishyire mu bikorwa bagateza imbere akarere n’igihugu muri rusange.