Categorized | Imibereho

Rwanda | Nyamasheke: Kuboneza urubyaro ni ugutegura ubuzima bwiza by’umuryango

Kuboneza urubyaro ngo ni inzira yo gutegura ejo hazaza heza h’umwana n’umubyeyi ndetse n’umuryango muri rusange kuko umuryango uba ufite abana ushobora kubonera ibyangombwa byose. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Mukandori Denyse umukangurambaga ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe abaturage wijihijwe tariki ya 12/07/2012 mu karere ka Nyamasheke.

Rwanda | Nyamasheke KubonezaMukandori yasabye urubyiruko rwari ruri muri uwo muhango gukura ruteganya kuzabyara abana bafitiye ubushobozi bwo kurera uko bikwiye, anabasaba kubikangurira bagenzi babo.

Yongeyeho ko kuboneza urubyaro bifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, n’ubw’abaturage muri rusange.

Kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kwa buri muturarwanda ngo bifite uruhare runini mu gutegura ejo hazaza h’igihugu heza kuko imfu z’ababyeyi n’abana zigabanuka kandi umubyeyi akabyara abana afitiye ubushobozi bwo kurera nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya kibogora Dr Damien Nsabimana.

 

Kubwe, ngo kutamenya amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere n’imbogamizi kuko buri wese agize amakuru yizewe inda zitateganijwe zagabanuka, bityo no gukuramo inda n’ingaruka zabyo bikagabanuka.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) ngo rigamije ko buri mubyeyi atwara inda yabiteguye kandi buri mwana uvutse akabaho neza nk’uko uwari uhagarariye UNFPA, Dr Munyakazi Alphonse yabitangaje.

Yavuze ko kuboneza urubyaro ari kimwe mu bituma ibihugu bitera imbere, akaba yaratanze urugero nko mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya nka Singapour n’ibindi byateye imbere kubera kuboneza urubyaro.

Insanganyamatsiko y’umunsi ngarukamwaka wahariwe kwita ku baturage isaba ko serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zagera kuri buri wese.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising