Categorized | Imibereho

Rwanda | RDC: M23 yavuye mu duce yari yarigaruriye

Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bigometse ku butegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bavuye mu mijyi bigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize bayisigamo igipolisi nk’uko amakuru agaragara ku rubuga rwa internet rwa BBC yashyizweho kuri uyu wa mbere tariki ya 09/07/2012 abyerekana.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma ya Bunagana, abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bigaruriye uduce twinshi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru twarimo ibirindiro by’abasirikare ba leta.

Muri utwo duce M23 yigaruriye harimo aka Kiwanja, Rutshuru, Jomba, Busanza, Ntamugenga, Rubale n’inkambi ikomeye ya gisirikare ya Rumangabo, abaturage bo muri utwo duce bakaba bavuga ko abasirikare ba leta mu guhunga basize babasahuye.

Umutwe wa M23 uravuga ko wavanye abarwanyi bawo muri utwo duce ukahasiga polisi y’igihugu hamwe n’abasirikare ba Monusco.

Umutwe wa M23 ugizwe n’abasirikare bivanye mu gisirikare cya leta binubira ko leta itashyize mu bikorwa amasezerano yagiranye n’umutwe wa CNDP muri 2009.

Uku kuva muri utu duce twa M23 byari byatangajwe na Colonel Sultani Makenga, uyobora umutwe wa M23 kuri iki cyumweru tariki ya 08/07/2012 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ariko akaba atari yavuze igihe M23 izatuviramo.

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Advertising